Micheline yinjiranye mu muziki wo kuramya no... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye na Micheline, yagize ati:'Iyi ndirimbo nayikoze nyuma yo kumva ko hari abantu batajya banezezwa no gufasha abandi, bakumva ko bakwigwizaho ubutunzi kandi hari abantu babayeho nabi.'

Akomeza agira ati:'Buri wese akwiriye kubaho afasha mugenzi we, bityo bakaba babafasha mu buryo bashoboye. Nsabye Imana muri iyi ndirimbo nise 'Ngomororera' kumpa umugisha, kugira ngo nanjye abanyegereye bawungirireho.'

Ngomororera niyo ndirimbo ya mbere yo kuramya no guhimbaza Imana  Uwiduhaye Micheline ashyize hanze, gusa uko Imana izamushoboza azakomeza komora imitima binyuze mu bihangano by'umwuka.

Uwiduhaye Micheline, ni umwe mu bahanzi bazi kuririmba banicurangira aho anagenda yigisha abandi gucuranga 'guitar'. Aherutse gukora ubukwe n'Umunyamakuru Kwizera Jean De Dieu, bwabereye mu Karere ka Rubavu ari naho batuye bombi.

Yashyize hanze indirimbo 'Ngomororera' mu buryo bw'amajwi, aritegura kuyikorera amashushoAheruka gukora ubukwe n'umunyamakuru Kwizera Jean De Dieu

KANDA HANO WUMVE 'NGOMORORERA', INDIRIMBO NSHYA YA MICHELINE

">





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121188/micheline-yinjiranye-mu-muziki-wo-kuramya-no-guhimbaza-imana-indirimbo-ngomororera-yumve-121188.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)