Header Ads Widget

Technology

Kiyovu Sports yatsinze umukino wa 3 yikurikiranya iyobora shampiyona #rwanda #RwOT

Ikipe ya Kiyovu Sports yunze mu rya mukeba wayo Rayon Sports nayo itsinda umukino wa 3 wikurikiranya muri shampiyona yakomeje kuri uyu munsi.

Iyi kipe yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 inahita iyobora urutonde rwa shampiyona by'agateganyo AHO inganya byose na Rayon Sports.

Ibitego bya Kiyovu Sports byabonetse hakiri kare,bitsinzwe na Bienvenue Mugenzi ku munota wa 2 na Erisa Ssekisambu ku munota wa 19 kuri penaliti.

Igitego cy'impozamarira cya Gorilla cyatsinzwe na Iradukunda Siméon ku munota wa 90.

Ku nshuro ya mbere muri shampiyona,Mukura VS iri mu bibazo by'ubukungu yabonye amanota 3 itsindiye mu rugo Espoir FC ibitego 2-0 bya Vincent Habamahoro na Kubwimana Cédric.

Uko imikino yose yagenze:

GORILLA FC 1-2 KIYOVU SPORTS
RUTSIRO FC 1-1 MARINES FC
ESPOIR FC 0-2 MUKURA VS

URUTONDE

1. Kiyovu Sports 9pts +4
2. Rayon Sports 9pts +4
3. Gasogi Utd 7pts +2
...
14.Police FC 0pt - 2
15.Bugesera 0pt - 3
16. Rwamagana City 0pt -4



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kiyovu-sports-yatsinze-umukino-wa-3-yikurikiranya-iyobora-shampiyona

Post a Comment

0 Comments

Nature