ISHYANO i Kigali : Yakuyemo inda, umurambo w'uruhinja awushyira mu mazi yakoropeshaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana saa Tatu za mugitondo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nzeri 2022, nibwo uyu mukobwa yafashwe na nyirabuja amaze gukuramo inda.

Uyu mukobwa akimara gufatwa nyirabuja witwa Agnes Uwineza, yahise ahamagaza abaturanyi be kugira ngo birebere amahano umukozi we yakoze.

Umukoresha w'uyu mukobwa yavuze ko yamenye ko yakuyemo inda nyuma yo kumwumva ari kuniha.

Ati 'Yari amaze icyumweru kimwe gusa no kugira ngo tumenye ko yakuyemo inda ni uko twamubonye ari gutaka mu gitondo.'

Yongeyeho ko uyu mukobwa akimara gukuramo inda yahise ashyira umwana mu ndobo y'amazi yakoroperagamo kugira ngo asibanganye ibimenyetso.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'Akagari ka Nyakabanda ya mbere, Oscar Ndayizeye, yavuze ko Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza.

Ati 'Uwo wakuyemo inda ari mu kigero cy'imyaka 20 ariko ngo nyirabuja ntiyari azi ko atwite kuko ahamaze ukwezi gusa, rero mu gitondo ahagana saa Moya nibwo yadutabaje atubwira ko uyu mukobwa asa nk'aho yakuyemo inda tuje dusanga yamushyize mu ndobo asa nk'usibanganya ibimenyetso.'

Aya makuru akimara kumenyekana abakozi b'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB bahise bahagera batwara umurambo w'urwo ruhinja nyuma y'aho imodoka ya polisi nayo ihita utwara uyu mukobwa wihekuye.

Ivomo:Igihe



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/ISHYANO-i-Kigali-Yakuyemo-inda-umurambo-w-uruhinja-awushyira-mu-mazi-yakoropeshaga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)