Imyitwarire y'abakinnyi bashya b'abanyamahanga mu maso y'umutoza wa Rayon Sports, ikibura ngo Moussa Camara atangire gukina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis avuga ko atagize umwanya uhagije wo gukorana n'abakinnyi bashya b'abanyamahanga kuko baje shampiyona igiye gutangira ariko akaba abona barimo kugenda bamera neza umunsi ku munsi nk'uko abyifuza.

Rayon Sports yitegura umwaka w'imikino wa 2022-23 yongeyemo abakinnyi batandukanye yaba abanyamahanga ndetse n'abanyarwanda, gusa abakinnyi benshi b'abanyamahanga baje ku munota wa nyuma.

Mu bakinnyi b'abanyamahanga baje harimo umunya-Nigeria wari usanzwe ukinira Bugesera FC, Rafael Osalue, umurundi Mbirizi Eric, umunyatanzaniya w'umunyezamu Ramadhan Kabwili, umunya-Kenya Paul Were ndetse n'abakinnyi 2 bakomoka muri Mali, Boubacar Traore ndetse na Moussa Camara wanyuze muri iyi kipe 2016-17 we akaba yaraje nyuma y'abandi bose.

Aba bakinnyi bose ubona batarahuza neza na bagenzi ba bo basanze mu Rwanda uretse Mbirizi Eric na Rafael Osalue bagaragaza kuba bari hejuru y'abandi.

Umutoza Haringingo Francis avuga ko yagize ikibazo cy'uko atabonye umwanya uhagije wo kwitegurana n'aba bakinnyi ariko na none bakaba barimo bagenda bitwara neza bajya ku rwego abifuzaho.

Ati 'twagize ikibazo navuga ko shampiyona yatangiye mbere ntabwo twiteguye neza, n'aba bakinnyi bagiye baza turi mu mikino ugasanga ntabwo bari hejuru ariko muri rusange barimo kugenda babizamo neza kuko urebye uko Paul Were yaje n'uko ameze ubu hari ikintu kiyongereye, ukareba Rafael, ukareba Mbirizi ukareba uburyo bose barimo kugenda bitwara, muri rusange barimo kugenda baza natwe turimo kugeragaza kubashyira mu buryo bwiza kugira ngo bashobore kuduha umusaruro ukwiye.'

Agaruka ku mpamvu abakunzi ba Rayon Sports batarimo kubona Moussa Camara, yavuze ko atari guhita amukinisha atarareba urwego rw'imyitozo afite, gusa ngo mu mikino iri imbere bazamubona.

Ati 'Kuri Moussa Camara na we nyine ndimo ndareba nta myitozo myinshi yakoze kumushyira mu mikino ntazi uko ahagaze neza nibaza ko ari yo mpamvu mutabona ariko arimo arakora imyitozo nibaza ko mu mikino iri imbere mushobora kumubona.'

Haringingo Francis kandi yavuze ko ubu bamaze kuva ku isoko abakinnyi afite bahagije kandi yizeye ko bazamuha umusaruro yifuza, n'aho ibindi ngo ni ugutegereza isoko rikongera gufungurwa ariko muri rusange abakinnyi yifuzaga yarababonye.

Rafael Osalue wavuye muri Bugesera FC
Mbirizi Eric yagarageje ko urwego rwe ruri hejuru
Paul Were ni umwe mu bakinnyi bataremeza neza abakunzi ba Rayon Sports
Nyuma y'uko agarutse, Moussa Camara ntabwo ariyereka abakunzi ba Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imyitwarire-y-abakinnyi-bashya-b-abanyamahanga-mu-maso-y-umutoza-wa-rayon-sports-ikibura-ngo-moussa-camara-atangire-gukina

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)