Ikipe y'igihugu y'abahungu U19 muri Cricket yerekeje muri Nigeria guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Nzeri 2022,  nibwo ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 19 nibwo yerekeje mu gihugu cya Nigeria gukina imikino Nyafurika yo mu itsinda rya 2.

Usibye u Rwanda, muri iri rushanwa rigiye gukinwa rizitabirwa n'ibindi bihugu birimo Kenya,Sierra Leone,Ghana,Botswana,Malawi na mozambique.


Igihugu kizahiga ibindi kizazamuka mwitsinda ryambere aho bazahatana na Uganda,Tanzania na Zambia.

Biteganyijwe ko iyo miikino izabera mugihugu cya Zambia ahazava ikipe imwe izahagarira umugabane wa Afurika mu mikino y'igikombe cy'isi.

MUSAALE Stephen uyobora ishyirahamwe ry'umukino wa  cricket mu Rwanda, yibukije aba basore ko bagiye guhangana kandi ko bagomba gukora nkibyo bashiki babo bakoze,

Yabaseranyije ko nibagera ku mihigo biyemeje nabo nk'ubuyobozi bazashyira mungiro ibyo babasabye.

Uhagarariye abakinnyi BIMENYIMANA Yvan Vicent de Paul kapiteni w'iyi kipe yatangaje ko biteguye bihagije kandi ubuyobozi bwakoze buri kimwe cyose cyari gikenwe, akomeza avuga ko  igisigaye ari ukujya guhangana kandi ko bazitwara neza.

Ku ruhande rwa MARTIN Suji Umutoza mukuru yatangaje ko abasore be batanga ikize kuko bagize igihe gihagije cyo kwitegura,ndetse baka baragize nigihe gihagije cyokwiga kumakipe bagiye guhura nayo.

Nk'uko byatangajwe  n'ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda, iyi mikino izakinwa hagati ya tariki ya 30 Nzeri kugeza kuya 8 Ukwak

The post Ikipe y'igihugu y'abahungu U19 muri Cricket yerekeje muri Nigeria guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ikipe-yigihugu-yabahungu-u19-muri-cricket-yerekeje-muri-nigeria-guhatanira-itike-yo-kuzakina-imikino-ya-nyuma-yigikombe-cya-afurika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-yigihugu-yabahungu-u19-muri-cricket-yerekeje-muri-nigeria-guhatanira-itike-yo-kuzakina-imikino-ya-nyuma-yigikombe-cya-afurika

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)