Ibisobanuro bya RSSB byabaye iyanga imbere y'Abadepite #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imbere ya  Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'Imari n'umutungo by'Igihugu (PAC), Ubuyobozi bw'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), bwatanze ibisobanuro bidashyitse 'iyanga' ku mikoreshereze y'imisanzu y'abanyamuryango n'uburyo ikusanwa, imishinga yadindiye, ishoramari ridasobanutse n'ibindi.

Igenzura ryakozwe n'ubugenzuzi bw'imari ya Leta bwagaragaje ko hari imishinga RSSB yashoyemo imari ifite agaciro ka Frw 2,167,336,740, yanditse mu gitabo cy'imitungo cyayo ariko ikaba itarigeze ikorerwa igenagaciro ngo hamenyekane agaciro nyakuri kayo kugeza ku wa 30 Kamena 2019. Hakaba nta busobanuro bwatanzwe ku cyatumye iyo mitungo itagaragara muri raporo y'igenagaciro ry'ishoramari rya RSSB.

Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yavuze  ati  'Isesengura twakozwe twabonye ko aho RSSB ishora imari inyungu ni nkeya ndetse bimwe mu bikorwa yashoyemo imari yatangiye guhomba ku buryo izo investment zatangiye gusibwa mu bitabo kubera ko inyungu itazaboneka[…]tukaba dusaba ko ibintu bijyanye n'ishoramari babyiga neza[…]RSSB yakagombye gushora imari ahantu ibona inyungu[…]harimo imishinga itarangira, imishinga  yatinze harimo umushinga wa batsinda[ …]imwe yatangiye mu 2014, indi itangira 2016 ariko kugeza uyu munsi ntirarangira.'

Yakomeje avuga ko nubwo RSSB ifite inshingano zo gushora imari, igomba gushora imari ahantu hayungukira.

Kubaka inzu ziciriritse i Batsinda byagiye nka nyomberi

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko uwo mushinga watangiye ari uwo kubaka inzu ziciriritse, ukaba wari  ufite agaciro ka miliyari 15 mu myaka ine ishize, ubu ukaba waragejejwe ku gaciro ka miliyari zisaga 30 hakazubakwa inzu z'abifite mu gihe watangiye ugenewe ab'amikoro aciriritse.

'Ntimwigeze mugaragaza icyashingiweho mu kuzamura agaciro ka ziriya nzu[…] izindi nazo ndagirango mutagaragarize impamvu zitubakwa ngo zuzure hakaba hashize imyaka irenga ine.'

Perezida wa Komisiyo yakomeje ati 'Umushinga w'Akagera Game Lodge watangiye mugomba gushyiramo miliyoni 800 birangira mushyizemo miliyoni 10. Mu gihe ishoramari ryanyu muri za company ritagomba kurenga 30% ariko dufite ingero nyinshi z'aho mwagiye mushora 100%'

Umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya RSSB, Mukeshimana Marcel yemeye ko mu ishoramari rikorwa n'iki kigo harimo ibibazo. Ati 'Nk'uko mubivuze harimo ibibazo kandi turabyemera.'

Image

Umuyobozi mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro

Ku kijyanye no kongera ishoramari mu mushinga wa Akagera game lodge, Umuyobozi mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko hari hagamijwe kongera inyungu.

Perezida wa PAC ati 'Niyo mpamvu mufitemo imigabane ya 70%?'  Umuyobozi wa RSS nta gisubizo gitomoye yatanze.

Ibaruramari ku ishoramari muri UDL

Igenzura ryagaragaje ko RSSB itigeze yishyura UDL igiteranyo cy'amafaranga angana na Frw1,011,535,835 yakoresheje ubwo yari ifite inshingano zo gushyira mu bikorwa imishinga itanu (5) irimo Kinyinya, RSSB Tower III, Batsinda Phase II, Muhanga project, and Vision Commercial Center ariko nyuma bikaba ngombwa ko RSSB ariyo ubwayo iyishyira mu bikorwa. Ibi bikaba byaratumye agaciro nyakuri k'iriya mishinga RSSB yagaragaje muri raporo kaba understated ho ariya mafaranga yagombaga gusubizwa UDL nkuko bikubiye mu nyandikiko z'imikoranire bagiye bagirana.

Amakosa yagaragaye mu igenagaciro ry'ishoramari rya RSSB

RSSB yashoye imari mu bigo 33 ku gaciro ka Frw 416,006,601,877 ariko muri ibi bigo, bitanu nibyo byonyine habarwa agaciro k'ishoramari ryayo muri byo hakoreshejwe uburyo bwa 'quoted share prices' naho ibindi bigera kuri 28 ntawo hakoreshwa ubu buryo ahubwo hakoreshwa uburyo bugiye butandukanye bigatuma haba icyuho mu igenagaciro k'ishoramari bafite muri ibyo bigo.

Igenagaciro ry'ishoramari

  • Igenagaciro ry'ishoramari rifite agaciro ka Frw 162,643,708,345 ryashingiye kuri 'financial statements' za mbere y'itangwa rya raporo y'imari yo ku wa 30 Kamena 2019 aho ryashingiye kuri raporo y'imari yoku wa 31 Ukuboza 2018;
  • Agaciro nyakuri(fair value)k'ishoramari rya RSSB muri Eastern Province Investment Corporation (EPIC)kagaragajwe muri raporo y'imari yo ku wa 30 Kamena 2019 hiyongereyeho amafaranga anganaga Frw 782,537,267 (overstatement), ibi bikaba byaratewe nuko bagendeye ku byari biri muri raporo y'imari y'umwaka wabanje yo ku wa 30 Kamena 2018 yakozwe hashingiwe kuri financial statement zo ku wa 31 Ukuboza 2017 naho financial statement zo ku wa 31 Ukuboza 2018 zagombaga gushingirwaho kugira ngo hatangwe agaciro nyakuri ntazari zihari.

Raporo ku ishoramari yatanzwe hatagendewe ku makuru aboneye kugira ngo hagaragazwe agaciro nyako k'ishoramari.

Angana na Frw 1,593,797,165 yashoye muri Rwanda Foreign Holding Investment Company (RFHI) ariko igenagaciro ry'iri shoramari rikaba ryarashingiye ku makuru yakuwe muyindi company iki kigo cyashoyemo imari. RFHI ikaba itarigeze itanga raporo y'imari kuri RSSB kugira ngo biyifashe kumenya imikorere y'iki kigo na performance yacyo.

Igenzura kandi ryagaragaje ko RSSB yagaragaje amafaranga yashoye muri COGEBANQUE arengaho angana na Frw 83,103,800 (overstatement) bitewe n'amakosa yakozwe ku cyemezo k'imigabane ifite muri iyo Banki ariko nyuma cyarakosowe ntibanakosora ibyari byatanzwe muri raporo.

Igenzura ryagaragaje kandi ko RSSB yagaragaje amafaranga makeya(understatement) aburaho angana na Frw 12,642,624 kuyo yashoye muri New forest company holding ltd nandi angana Frw 74,138,118 abura kuyo yashoye muri AFREXIM Bank. Hagaragaye kandi amafaranga arenga(overstatement) angana na Frw 159,059,085 kuyo yashoye muri SAFARICOM plc.

Ibi bikaba byaratewe no gukoresha exchange rate zitari ukuri ubwo habarwaga agaciro k'ishoramari RSSB ifite muri izo company.

Image

Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta, Kamuhire Alexis yavuze ko inama bagiriwe batabasha kuzishyira mu bikorwa, kuko ngo izashyizwe mu bikRSSB mu myaka ibiri ishize zashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 31% gusa. Yongeyeho ko bimwe mu bibazo iki kigo gifite bishingiye ku kuba badakoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Abadepite bagize Komisiyo ya PAC, bavuze ko uyu mwaka ari uwa kabiri, RSSB yitaba abagize iyi komisiyo, ariko ikaza ingendo ari yayindi ku bijyanye n'imikoreshereze y'umutungo.

Photo: Rwanda Parliament

[email protected]

 

 

 

 

The post Ibisobanuro bya RSSB byabaye iyanga imbere y'Abadepite appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/09/05/ibisobanuro-bya-rssb-byabaye-iyanga-imbere-yabadepite/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)