Handball: Amashuri abiri yo muri Gatsibo yegu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imikino y'ibigo by'amashuri byitwaye neza mu bihugu byayo mu Karere ka CECAFA, ikomeje kubera mu gihugu cya Tanzaniya aho uyu munsi wari uw'ibitangaza ku Rwanda. Mu mikino ya Handball, kuri uyu wa kane nibwo hakinwaga imikino ya nyuma ndetse no guhatanira umwanya wa gatatu, aho mu bahungu Ecole Secondaire de Kigoma yo mu karere ka Ruhango yatangiye yegukana umwanya wa gatatu itsinze Hospital Hill yo muri Kenya amanota 26 kuri 23.

Nyuma y'uyu mukino hahise hakurikiraho umukino wa nyuma mu bakobwa, aho Kiziguro SS yatsinze Kawanda amanota 19 kuri 15 ndetse ihita yegukana igikombe. Ntabwo byagarukiye aho, kuko abanyarwanda bari muri Tanzaniya bakomerejeho ibyishimo ku mukino wa nyuma mu bahungu.

Uyu mukino wagiye kuba u Rwanda ruri guhabwa amahirwe, kuko bari bamaze kubona ko amakipe yarwo ari hejuru cyane. ADEGI Gituza yaje gutsinda Dynamic yo muri Uganda, iyitsinze ibitego 26 kuri 24.

ADEGI Gituza yegukanye igikombe cya Handball mu bahungu

Kiziguro ss niyo yegukanye igikombe cya HandBall mu bakobwa


Kiziguro SS yegukanye igikombe idatsinzwe umukino n'umwe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121218/handball-amashuri-abiri-yo-muri-gatsibo-yegukanye-feasssa-iri-kubera-muri-tanzaniya-121218.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)