Hahagaritswe amakipe 5 muri Swimming kubera imyitwarire idahwitse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umukino wo koga mu Rwanda ryafashe umwanzuro wo guhagarika amakipe 5 bitewe n'uko atitabira ibikorwa bya federasiyo ndetse akaba nta n'ahantu hazwi akorera.

Ni umwe mu myanzuro yavuye mu nama y'Inteko Rusange y'iyi federasiyo yabaye ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022.

Iyi Nteko Rusange yibanze ku kumurika ibikorwa byakozwe muri uyu mwaka kugeza uyu munsi ndetse no kugaragariza abanyamuryango ibikorwa biteganywa gukorwa no kwemeza raporo y'ibikorwa bimwe na bimwe cyane ko Inteko Rusange ari rwo rwego rukuru ruba rugomba kubyemeza.

Muri iyi nama y'Inteko Rusange hakaba hahagaritswe amakipe agera muri 5 muri 15 agize Federasiyo ya Swimming kubera kutitabira ibikorwa bya federasiyo.

Umuyobozi wa federasiyo ya Swimming, Girimbabasi Pamela yabwiye itangazamakuru ko bahisemo guhagarika aya makipe kuko nta bikorwa bya federasiyo na bike bitabiraga ndetse babamenyesheje ko bagiye kubasura ariko bakababura.

Ati "Nk'uko mwabyumvise byabaye ikiganiro kirekire, mu bikorwa byaranze federasiyo kuva dutangira harimo igikorwa cyo gusura amakipe kugira ngo tubashe gukorana neza tumenye imbogamizi bahura na zo, ni mu ntego zo kubona ba bana bato dushaka bazamuka mu mukino murabizi bazamukira mu ikipe."

"Kuva icyo gihe kugeza ubu hari amakipe agize federasiyo twamenyeshaga ko tuje kubasura ariko ntibagaragare ntibagire n'icyo bavuga, ni yo mpamvu twahaye raporo inteko rusange ni ko guhita bafata umwanzuro ko twabandikira bitewe n'imyanzuro Inteko Rusange yafashe."

Amakipe yahagaritswe arimo Pool Water, Thousand Hero, Town Swimming Club, CBS Karongi na Kigali Sporting Club.

Mu bindi byavugiwe muri iyi Nteko Rusange harimo ko u Rwanda ruteganya kuzakorana n'inzego bireba, byaramuka bikunze hakazakirwa Shampiyona Nyafurika.

Gukorana na Federation y'Amashuli, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uyu mukino.

Mu Gushyingo, u Rwanda ruzitabira CANA zone 3 izabera mu gihugu cya Tanzania tariki ya 16 Ukwakira 2022.

Umuyobozi wa federasiyo yo koga mu Rwanda, Girimbabazi Pamela
James usanzwe ari umunyamabanga w'iyi federasiyo na we yari ahari
Abanyamuryango bo bari bitabiriye ari benshi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hahagaritswe-amakipe-5-muri-swimming-kubera-imyitwarire-idahwitse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)