Bashiranye urukumbuzi! Anne Kansiime yongeye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu gitaramo cy'uburyohe bw'urwenya cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022 muri rimwe mu mahema agize Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi cyane nka Camp Kigalim hakunze kubera ibirori n'ibitaramo.

Bimaze kuba umuco ko buri mu mpera z'ukwezi, haba igitaramo kimwe cya Seka Live gifasha abantu kurangiza neza ukwezi binjira mu kundi.

Ibi bitaramo byitabirwa n'umubare munini w'abasirimu n'abandi badatana n'iyi nganzo ifasha benshi kuruhuka.

Icy'uku kwezi cyari cyihariye! Kuko cyagaragayemo umunyarwenya Anne Kansiime wari umaze imyaka itanu adataramira Abanyarwanda.

Ku rubyiniro yabanjirijwe na Ishimwe Joseph waserutse yambaye umwambaro w'abakobwa. Yavuze ko 'Ndi umusore w'umunyarwandakazi', ubundi yifashisha imvugo 'Abachou' igezweho muri iki gihe, atera urwenya karahava.

Yakorewe mu ngata na Admin wateye urwenya ku binyamakuru bikorera mu Rwanda, abanyamakuru n'ibitambuka mu itangazamakuru.

Uyu musore w'i Gicumbi, yanateye urwenya kuri Bruce Melodie n'abandi. Yunganiwe na Taikun Ndahiro, umunyamakuru wa Radio/Tv10 wagarutse cyane ku bakodesha amazu, uko abana bato bajya kuvumba ibiryo mu baturanyi n'ibindi.

Umunyarwenya Fally Merci washinze Gen-Z ari nawe wayoboye igice cya mbere cy'iki gitaramo, yagarutse ku mibereho y'abasirikare, anibaza ukuntu akiri mu cyiciro cy'abakizamuka kandi yaratangiye gutera urwenya mu 2017.

Yakiriye ku rubyiniro Nkusi Arthur ari nawe wayoboye igice cya nyuma cy'iki gitaramo. Uyu mugabo yateye urwenya ku rugendo aherutse kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yari yajyanwe no gukina filime, imibereho y'iki gihugu, utubyiniro tw'aho n'ibindi.

Mbere y'uko Anne Kansiime ajya ku rubyiniro yabanje guha urubuga abanyarwenya babiri yazanye n'abo i Kigali.

Barimo Dr Hillary wateye urwenya ku buzima bw'abakire, aho umwana we ashobora kumena telefoni ya iPhone agahita agura indi mu gihe gito. Ati 'Umwana w'umukene arira nta mpamvu. Kandi ugasanga bafite amazina adasobanutse.'

Uyu musore yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda, kandi ko ibyo yabwiwe yasanze ari ukuri kuzuye. Yanagarutse ku byemezo bifatwa n'abakire gusa, umukene ntagire icyo arenzaho.

Umunyarwenya Don Andre yaserutse mu mwambaro wa 'Made in Rwanda', avuga ko yishimiye kugera i Kigali. Yateye urwenya avuga ko mu rukundo yikunda cyane, ku buryo aba yumva adashaka gusangira ibye n'umukunzi we n'ibindi.

Umushyitsi Mukuru- Anne Kansiime

Anne Kansiime yageze ku rubyiniro ahagana saa tatu n'iminota 40'. Yari afite umusatsi w'umukorano ku mutwe, ndetse yawukuyemo awereka abantu.

Uyu mugore yinjiye abyina, abantu bahagurukira icyarimwe bamuha ikaze. Yateye urwenya yibanze cyane ku buzima bwe, ubw'abandi n'ibindi.

Yavuze ko yari akumbuye gutaramira mu Rwanda nyuma y'imyaka itanu yari ishize. Ati 'Imyaka itanu yari myinshi cyane. Ibintu byarahindutse, muri beza nk'ibisanzwe.'

Anne Kansiime yagarutse ku buzima bwe n'umugabo we baherutse kwibaruka imfura yabo. Ati 'Yanyambitse impeta, sinzi ko hari undi wari kubikora.'

Yanagarutse ku bihe bye byo gutwita, aho yasenze asaba Imana kumuha umwana mwiza. Kansiime yagiriye inama abantu kujya basenga Imana bakomeje, kandi bagasaba badaciye ku ruhande.

Uyu mugore wo muri Uganda, yumvikanishaga ko afite inkuru nyinshi zo kubara, ku buryo kuri we akeneye inama n'abafana be bakamubaza ibibazo.

Byageze n'aho agaragaza ko yabyibushye, ku buryo muri iki gihe n'amazina ye yahindutse, aho abantu basigaye bamwita 'Madamu Kansiime'.

Yanagarutse ku bihe bya Covid-19, aho buri wese atorohewe no kwambara agapfukamunwa.

Mu minota ye ya nyuma asoza gutaramira Abanyarwanda, yahamagaye Nkusi Arthur wamutumiye aramushimira. Ati 'Ndagushimiye cyane ku bwo kuntumira.'

Nkusi yahise amubwira ko abitabira Seka Live ari bo bagira uruhare mu guhitamo umunyarwenya uzabasusurutsa, avuga ko bamusabye (Kansiime) yakongera kugaruka. Anne Kansiime ati 'Munsabe nzagaruka.'

Kansiime yagiye anyuzamo akavuga mu mazina bamwe mu bantu azi, ubundi akanyura mu bantu bari bagereye urubyiniro, akabyina n'ibindi byatumaga ashimangira ko uyu munsi uzahora ku mutima we.

Umurishyo wa nyuma w'iki gitaramo wavugijwe ahagana saa yine n'iminota 16'.

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo

Kansiime Kubiryaba Anne uzwi cyane nka 'Kansiime Anne' yataramiye i Kigali nyuma y'imyaka itanu 

Kansiime yavuze ko imyaka itanu ishize adataramira mu Rwanda, hari byinshi byahindutse yiboneye n'amaso ye 

Kansiime ni umwe mu banyarwenya bafite abakunzi batari bake mu Rwanda 

Hari bamwe mu bantu bavuga ko Kansiime ari 'umwamikazi w'urwenya muri EAC' Â Ã‚ Ã‚ 

Nkusi Arthur washinze Arthur Nation yateguje ibitaramo by'iserukiramuco 'Seka Fest'  Â 

Fally Merci yagarutse ku mibanire ye na Se, imibereho y'abasirikare n'ibindi Â Ã‚ Ã‚ 

Umunyarwenya Admin w'i Gicumbi no kumureba gusa birasekeje Â Ã‚ Ã‚ 

Ishimwe Joseph yaserutse yambaye nk'abakobwa avuga ko ari 'umusore w'umunyarwandakazi' 

Dr Hillary yagarutse ku buzima bw'abakire, aho umwana we ashobora kumena telefoni ya iPhone agahita agura indi  Â Ã‚ 


Don Andre yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere Â Ã‚ Ã‚ 

Umunyarwenya Herbert wabanjirije abandi ku rubyiniro 

Umunyamakuru mu gisata cy'imikino kuri B&B Fm, David Bayingana 

Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru wa Power FM, Rusine Patrick Â Ã‚ Ã‚ 

Niyontezeho Etienne wo mu itsinda rya Symphony Band 

Byari bigoye kwifata muri iki gitaramo cyatumiwemo Kansiime 

Kansiime yakoresheje imbaraga nyinshi. Urubyiniro yateguriwe yaruzengurukaga buri kanya Â Ã‚ Ã‚ 

Ntawe yateye umugongo muri iki gitaramo

Uwamahoro Ariane witabiriye Miss Rwanda [Ubanza ibumoso] ntiyacitswe n'iki gitaramo 

Kansiime yagarutse ku cyanga cy'urugo.... Ubuzima mu gihe cya Guma mu rugo n'ibindi Â Ã‚ Ã‚ 

Umuraperikazi Uwimana Aisha [Ciney] wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Ndabaga', 'Nkunda' n'izindi 

Jordan Mushambokazi uri mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2018 

Abanyamakuru ba KC2, Joselyne Kabageni na Martine Abera 

Byamurenze avuza akaruru k'ibyishimo. Ati "Kansiime we uzagaruke." 

Umunyarwenya 'Atome' waboneye benshi izuba mu ruganda rwa 'Comedy' 

Kansiime yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro 

Kansiime yari afite inkuru nyinshi zo kuvuga. Byageze aho yicara 

Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru wa Radio/Tv10, Taikun Ndahiro 

Umuhanzikazi Linda Montez uherutse kwinjira muri Uncle's Empire Â Ã‚ Ã‚ 

Kansiime yakuyemo umusatsi w'umuterano yari yashyizemo 

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Gatabazi Martine Â Ã‚ Ã‚ 

Kansiime yahindukiye abereka ko yabyibushye nyuma yo kurushinga 

Nkusi Arthur yashimye buri wese ushyigikira ibitaramo bya Seka Live 


Kansiime yashimye Nkusi wamufashije kongera gutaramira i Kigali 

Nkusi yagarutse ku rugendo aherutse kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo 


Umuhanzi Peace Jolis uzwi mu ndirimbo zirimo 'Mpamagara' Â Ã‚ Ã‚ 

Muyoboke Alex wakoranye mu bihe bitandukanye na Anne Kansiime 

Rocky Kirabiranya uzwi mu basobanura filime Â Ã‚ Ã‚ 

Byari ibirori bivanze n'udushya! 


 





KANDA HANO UREBE UKO BYARI BYIFASHE MURI SEKA LIVE

">

AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121296/bashiranye-urukumbuzi-anne-kansiime-yongeye-kwemeza-abanya-kigali-amafotovideo-121296.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)