Ethiopie yitegura gukina n'Amavubi yageze mu Rwanda, Rayon Sports ikomeje gutegura imikino ya gishuti mpuzamahanga irimo iyo izakina na URA FC na Singida #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 1 Nzeri 2022, nibwo ikipe y'igihugu ya Ethiopie yageze mu Rwanda aho ije gukina umukino wo kwishyura n'Amavubi wo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya CHAN2023.

Uyu mukino ije gukina uteganyijwe kuzabera kuri Sitade ya Huye yo mu ntara y'amajyepfo ukaba uzakinwa ku wa gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022 guhera ku isaha ya saa cyenda z'umugoroba, mu mikino ubanza wabere muri Tanzania amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yo imaze iminsi ikorera imyitozo kuri iyi sitade bazakiniraho kuko kuva igarutse mu Rwanda yahise yerekeza mu majyepfo kugirango irusheho kumenyera ikibuga bazakiriraho uyu mukino.

Kuri uyu wa gatatu kandi, nibwo Minisitiri wa Siporo Madame Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na Minisitiri w'ibikorwaremezo Dr Ernest Nsabimana basuye iyi sitade iherereye mu karere ka Huye ngo harebwe aho imirimo yo kuyivugurura igeze ndetse no kureba uko yiteguye kwakira imikino mpuzamahanga nyuma y'amezi asaga ane imirimo yo kuyitaho itangiye.

Mugitondo cyo kuri uyu wa kane, nibwo ikipe ya Uganda Revenue Authority yageze mu Rwanda aho ije gukina umukino wa gishuti n'ikipe ya Rayon Sports mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura imikino ya shampiyona iteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Nyuma yaho Rayon Sports yakiniye na Vipers igatsinzwa kimwe ku busa, irateganya undi mukino bagomba gukina URA FC ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, tariki iya 2 Nzero 2022 , ni umukino uzakinwa guhera ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ukazabera kuri Sitade ya Kigali iNyamirambo.

Si uyu mukino gusa utegerejwe kuko ku cyumweru, Gikundiro izasubira mu Kibuga ikina n'ikipe ya Singida Big Stars yo mur Tanzania akaba ari nawo mukino wa nyuma mpuzamahanga bazaba bakinnye mbere yo gusubukura shampiyona k'umunsi wayo wa kabiri bakina na PoLice FC.


Ibi bibaye nyuma yaho kandi ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 31 Kanama 2021, iyi kipe yambara umweru n'ubururu yakinnye na Mukura VS yo mu ntara y'amajyepfo, muri uyu mukino wa gishuti ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura 2-1.

The post Ethiopie yitegura gukina n'Amavubi yageze mu Rwanda, Rayon Sports ikomeje gutegura imikino ya gishuti mpuzamahanga irimo iyo izakina na URA FC na Singida appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ethiopie-yitegura-gukina-namavubi-yageze-mu-rwanda-rayon-sports-ikomeje-gutegura-imikino-ya-gishuti-mpuzamahanga-irimo-iyo-izakina-na-ura-fc-na-singida/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ethiopie-yitegura-gukina-namavubi-yageze-mu-rwanda-rayon-sports-ikomeje-gutegura-imikino-ya-gishuti-mpuzamahanga-irimo-iyo-izakina-na-ura-fc-na-singida

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)