Amavubi U23 arasabwa gukora ibisa n'ibidashoboka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23 irasabwa gukora ibyo benshi bita ko bidashoboka igasezerera Libya mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023.

Ni nyuma y'uko mu mukino ubanza wabereye muri Libya aba basore banyagiriweyo ibitego 4-1 bakaba basabwa gutsinda ibitego 3-0 kugira ngo bakomeze mu cyiciro gikurikiyeho.

Umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe ku munsi w'ejo ku wa Kabiri tariki ya 27 Nzeri 2022 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Nyuma yo gutsindwa ibitego 4-1, u Rwanda kugira ngo rugere mu cyiciro gikurikiyeho rukaba rusabwa byibuze gutsinda Libya ibitego 3-0 cyangwa birenzeho.

Benshi mu banyarwanda bakaba baramaze gutakaza icyizere cy'uko iyi kipe yavuyemo kuko uretse n'iyi kipe y'abatarengeje imyaka 23 n'iyo ufashe na bakuru babo byibuze mu myaka 5 iheruka ntabwo u Rwanda rwigeze rutsindirwa hanze rukaba rusabwa gutsinda byibuze ku kinyuraho cy'ibitego 3 mu rugo ngo rubigereho.

Dufashe urugero nko muri 2017 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu gihugu cya bo 2018 (CHAN 2018) u Rwanda rwatsindiwe na Uganda muri Uganda 3-0, Amavubi yasabwaga kubitsinda mu rugo ubundi bakaba bajya muri penaliti ariko biranga atsinda 2-0.

Mu makipe y'abana ntabwo Amavubi na Libya yahuye kenshi, gusa iyo urebye ku makipe makuru Libya ni igihugu gishobora u Rwanda kuko kuva muri 2015 mu mikino 4 yahuje u Rwanda na Libya, nta mukino n'umwe u Rwanda rwabashije gutsinda kuko muri 2016 mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2018 Libya yatsinze u Rwanda imikino yombi, 1-0 muri Libya na 3-1 mu Rwanda.

2017 bahuriye muri CECAFA anganya 0-0, muri 2018 Libya yatsinze Amavubi 1-0 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2019.

Gusa muri 2014 u Rwanda rwasezereye Libya mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2015 ubwo umukino ubanza muri Libya warangiye ari 0-0, mu mukino wo kwishyura u Rwanda rukawutsinda 3-0.

Amavubi arasabwa gutsinda Libya ibitego 3-0



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-u23-arasabwa-gukora-ibisa-n-ibidashoboka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)