Amashyari ni menshi muri Showbiz - Sedy Djano... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sedy Djano ari mu bagize uruhare mu kumenyekanisha no kuzamura impano z'abagabo batatu Peter, Paul na Andrea aho yabahurije muri filime y'uruhererekane yitwa "Twitonze" yatangiye gusohoka muri Kamena 2020. Ni filime yakozwe binyuze muri "Be Kind Family" umuryango watangijwe ukora ibikorwa by'ubugiraneza watangijwe n'uyu muhanzi.

Mu muziki, azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Be Kind" yakoranye n'abahanzi b'ibyamamare mu muziki nyarwanda ari bo Riderman na Social Mula ndetse na "Don't judge me" yakoranye na Uncle Austin. Izindi ndirimbo ze harimo; "Ntabe ari njye" yakoranye na Serge Iyamuremye na "Turagushima" yakoranye na Gikundiro, Kadogo na Mussa.

Nyuma y'imyaka ibiri yari amaze adashyira hanze indirimbo nshya, Sedy Djano agarukanye iyo yise "Riratse" yifashishijemo umunyarwenya Rusine Patrick ugezweho muri iyi minsi. Ni indirimbo ikubiyemo ubuzima bukakaye abantu bacamo muri iyi minsi, ikaba yarashibutse ku nkuru ye mpamo.


Sedy Djano agarutse mu muziki

Sedy Djano yabwiye inyaRwanda ko impamvu yari acecetse mu gihe kingana n'imyaka ibiri "ni uko mu muziki nyarwanda nabonye tudashyigikirana, kuko abo wizeraga ko ari bo bagufata ukuboko muri uru rugendo, ahubwo ni bo bafata iya mbere mu kuguca kwa kuboko barwanya iterambere ryawe".

Yahishuye ko yagiriwe ishyari bimuca intege. Ati "Amashyari ni menshi muri Showbiz yacu. Rero mu myaka 2 ishize nari nyimaze mu gahinda ari nako nikoreshaga akanama. Ariko ubu nagarutse noneho n'imizigo ikubita irandurana n'imizi. Nta mpamvu yo gucika intege mu gihe Imana ikidutije iminsi yo kubaho. Ubu ndagarutse rero kandi ndi tayali gupambana mpaka ku ntsinzi".

Sedy Djano umuhanzi ukora umuziki usingiza Imana n'ufasha abantu mu buzima busanzwe akaba n'umushoramari muri cinema, yunzemo ati "Gusa tujye tuzirikana ko iyi si tuyirimo si yo iturimo, ejo umunsi wacu nugera tuzayivamo twigendere".

"Ese ni ibihe bikorwa byiza wifuza kuzasiga muri iyi si? Ubuse nanjye koko murashaka kuzumva ibihangano byanjye no gushaka kunshyigikira ntakiriho koko? Biteye agahinda, ab'isi ntitugikunda ibyiza".

Yavuze ku ntego afite nyuma yo kugaruka mu muziki, ati "Gusa njye ngarutse kuhashumikana ibyiza! Waba unzi cyangwa utari wamenya, nyarukira kuri YouTube yanjye wihere ijisho. Nuvayo, ukomeze imbere gato duhurire kuri Instagram yanjye @sedy_djano turusheho kumenyana ubundi tuhatwikire rimwe".

"Iyi ndirimbo irimo inyigisho zirenze pe, kutayumva ni uguhomba" Sedy avuga kuri iyi ndirimbo imugaruye mu muziki. Yavuze ko "ikubiyemo ubuzima bukakaye abantu duhura nabwo umunsi ku munsi, bwaba bwiza cyangwa bubi aho abenshi usanga twihiringa amanywa n'ijoro dushakisha amaramuko ariko mu nzira ducamo ntihaburemo undi muntu wifuza kuduhutaza".

Yagarutse ku masomo y'ubuzima ari mu ndirimbo ye, ati "Rero muri iyi ndirimbo hakubiyemo inyigisho zidukangurira kudacika intege mu buzima, kudahutaza undi muntu uwariwe wese kuko ejo arashobora kubariwe ukugoboka".

Ati: "Guha agaciro ikiremwa muntu muri rusange utarobanuye ku butoni kuko uyu munsi ushobora kunyima akazi, nyamara mu myaka 5 cyangwa 10 iri imbere tugahura warakubiswe njye meze neza ukifuza ubufasha bwanjye. Rero iyi si ntisakaye uyirimo wese yanyagirwa".

Yavuze ko impamvu yahisemo gukoresha Rusine "ni uko ari umuntu uzi neza ingorane z'ubuzima, ndetse n'ubuzima bwe hakaba hari aho buhuriye n'iyi ndirimbo "Riratse". Ati "Ni ni umu 'Actor' mwiza ushoboye ndetse nkunda cyane. Aca bugufi, ni inyangamugayo anaha agaciro buri umwe wese".

Asoza avuga ko "Riratse' isubizamo abantu ibyiringiro. Ati "Uyu munsi ushobora kuba uri mu mwijima w'icuraburindi, ariko humura kuko Itara rigiye kukwakira nawe ku mutima wawe habe umucyo. Gusa, ubuzima nibuduhira, ntitukibagirwe aho twavuye ngo tumere nka ba bandi usanga babayeho nk'abatazapfa aho usanga umuntu ari umuhemu ukibaza ikibumutera ukakibura".

"Ugasanga umuntu agufitiye ishyari ntacyo mupfa. Undi ukamusaba akazi agafite akakakwima. Umuherwe ugasanga aramena ibyo kurya, umuturanyi we amaze kabiri atarya, umutindi waje amusaba akamwirukana nabi ari nako amutuka, anamuvuma. Ariko igitangaje ni uko ejo iyo muhuye ikarita yarihindurije, usigaye ubayeho neza, we yarakubiswe nibwo yibukako iyi si idasakaye. Let's be humble before this life humbles us!".


Ikinyamakuru cyo muri Amerika giherutse kumwandikaho inkuru y'uburyo ashyigikirana yisunze umuziki


Sedy Djano yateguje izindi ndirimbo nshya


Yahishuye ko ishyari ryo muri Showbiz ryamuciye intege


Sedy Djano ni inshuti y'ibyamamare bitandukanye


Ari mu bashyigikiye cyane impano za Peter, Paul na Andrea


Rusine ni we wifashishijwe mu mashusho y'indirimbo nshya ya Sedy Djano

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "RIRATSE" YA SEDY DJANO


REBA HANO INDIRIMBO "BE KIND" YA SEDY DJANO FT RIDERMAN & SOCIAL MULA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120748/amashyari-ni-menshi-muri-showbiz-sedy-djano-agarukanye-indirimbo-riratse-yubuzima-bukakaye-120748.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)