Amakuru mashya ku Musirikare wa Congo wafatiwe mu Rwanda afite imbunda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig.Gen Rwivanga Ronald yavuze ko uyu musirikare wa Congo yamaze gusubira iwabo.

Umusirikare wa Leta ya Congo Kinshasa (FARDC), yafashwe n'inzego zishinzwe umutekano yambukanye intwaro ku butaka bw'u Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu ushize.

Uyu musirikare ngo yafatiwe ku butaka bw'u Rwanda, nyuma yo kubwinjiraho aje gutashya inkwi zo gutekesha.

Umuyobozi wa Polisi muri Teritwari ya Nyirangongo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Colonel Patrick Iduma Molengo yabwiye ikinyamakuru ACTUALITE.CD cyo muri Congo ko uyu musirikare yafashwe nyuma yo gukandagira ku butaka bw'u Rwanda.

Yagize ati 'Turemeza ko Umusirikare umwe wa Congo yafashwe n'igisirikare cy'u Rwanda ku mupaka wo mu Mudugudu wa Kabagana. Yari yagiye gutashya inkwi zo gutekesha.'

Colonel Patrick Iduma yavuze ko uyu musirikare yambutse umupaka uhuza Igihugu cye n'u Rwanda, afite n'imbunda ye akaza kugera ku butaka bw'u Rwanda.

Nta tangazo rirasohorwa n'Ingabo z'u Rwanda kw'ifatwa ry'uyu musirikare wa Congo winjiye mu Rwanda yitwaje intwaro.

Gusa, Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig.Gen Ronald Rwivanga yemeje aya makuru, ubwo yavuganaga n'Ibiro Ntaramakuru, AFP.

Yagize ati 'Umusirikare wa Congo yinjiye ku butaka bw'u Rwanda afite intwaro ye. Byagaragaraga ko yasinze. Twabifashe nk'akantu koroheje.'

Inzego z'ubuyobozi mu Rwanda ngo zasabye abo bakurya muri Congo kuza gutwara umuntu wabo.

Umubano w'u Rwanda na Congo hamaze igihe urimo umwuka utari mwiza nyuma y'aho Congo ishinja ku mugagaragaro ko u Rwanda rwigaruriye ubutaka bwayo binyuze mu mutwe wa M23 ngo uterwa inkunga n'u Rwanda ibintu rwamagana amanywa n'ijoro.

Ivomo:Umuseke



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amakuru-mashya-ku-Musirikare-wa-Congo-wafatiwe-mu-Rwanda-afite-imbunda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)