Amafoto – Ibyishimo ni byinshi ku muryango w'umuhanzi Patient Bizimana wibarutse umwana w'imfura w'umuhungu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umucuranzi, umwanditsi ndetse akaba n'umuririmbyi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Patient Bizimana ari mu byishimo byinshi nyuma yaho we n'umugore we babyaye umwana wabo wabo w'imfura w'umuhungu.


Nk'uko uyu muhanzi yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangarije aba mukurikira ko ashimishijwe no kuba babonye umwana wabo w'umuhungu akaba ariwe mfura ye.


Yagize ati'UWITEKA yadukoreye ibikomeye natwe turishimye, Umuryango wanjye na Gentille UWERA turashima IMANA cyanee kubw'umwana w'UMUHUNGU Iduhaye Kandi Ikaba itugiriye ubuntu bwo kuba mu muryango mugari wa babyeyi…Ihabwe Icyubahiro'.


Ubwo hari ku itariki 19 Ukuboza 2021 nibwo umuhanzi Patient Bizimana yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we,Gentille Karamira mu rusengero Evangelical Restoration Church i Masoro aho bahamirije isezerano ryabo imbere y'Imana n'abantu.


Amakuru ahari aravuga ko umwana w'Imfura w'umuryango wa Patien Bizimana na Uwera Gentille yavukiye muri Leta z'Unze ubumwe za Amerika aho umugore w'uyu muhanzi asanzwe abarizwa.

The post Amafoto â€" Ibyishimo ni byinshi ku muryango w'umuhanzi Patient Bizimana wibarutse umwana w'imfura w'umuhungu appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-ibyishimo-ni-byinshi-ku-muryango-wumuhanzi-patient-bizimana-wibarutse-umwana-wimfura-wumuhungu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-ibyishimo-ni-byinshi-ku-muryango-wumuhanzi-patient-bizimana-wibarutse-umwana-wimfura-wumuhungu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)