Header Ads Widget

Technology

Amafoto – Amavubi U23 isezereye ikipe ya Libya mu mukino rutsinzemo 3-0 ikomeza mu kindi kiciro ku giteranyo cy'ibitego 4-4 #rwanda #RwOT

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nzeri 2022 nibwo ikipe y'igihugu y'i Rwanda bari munsi y'imyaka 23 babonye itike yo gukomeza mu kindi kiciro nyuma yo gutsinda ikipe ya Libya 3-0.

Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Huye wo guhatanira itike y'igikombe cya Afurika 2023, u Rwanda rukaba rwakomeje nyuma yo kunganya 4-4, Amavubi akomeza ku gitego cyo hanze.

Ni ibitego byatsinzwe na Kapiteni w'ikipe myugariro Niyigena Clément watsinzemo ibitego bibiri ndetse n'ikindi kimwe cyatsinzwe na Rudasingwa Prince.

Nyuma yo gusezera ikipe ya Libya, ikipe y'igihugu y'u Rwanda izahura n'ikipe y'igihugu ya Mali y'abatarengeje imyaka 23.

The post Amafoto â€" Amavubi U23 isezereye ikipe ya Libya mu mukino rutsinzemo 3-0 ikomeza mu kindi kiciro ku giteranyo cy'ibitego 4-4 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-amavubi-u23-isezereye-ikipe-ya-libya-mu-mukino-rutsinzemo-3-0-ikomeza-mu-kindi-kiciro-ku-giteranyo-cyibitego-4-4/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-amavubi-u23-isezereye-ikipe-ya-libya-mu-mukino-rutsinzemo-3-0-ikomeza-mu-kindi-kiciro-ku-giteranyo-cyibitego-4-4

Post a Comment

0 Comments

Nature