Yari aberewe cyane mu note ya bitanu: Ibying... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ibirori bya Bianca Fashion Hub byabereye muri Camp Kigali ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022 byabereyemo udushya tunyuranye. Agashya tugiye kwibandaho ni ak'umukobwa waserutse yambaye ikanzu iri mu ishusho y'inote ya bitanu y'amanyarwanda.

Ubwo ibirori bya Bianca Fashion Hub byabaga bwa mbere umwaka ushize kuri Onomo Hotel, mu banyamideli babyitabiriye banahabwaga amahirwe yo kweguka ibihembo harimo Tanichou. Icyo gihe yari yambaye umwambaro wagaragariraga buri wese usa n'uw'umuco uri mu ibara ry'ibendera ry'Igihugu cy'u Rwanda.

Kuri iyi nshuro uyu mukobwa yongeye guseruka yambaye ikanzu yo mu gitambaro gisa n'inoti ya bitanu y'amafaranga y'u Rwanda. Mu kiganiro gito yagiranye na nyaRwanda.com, uyu mukobwa yagize ati: 'Bitewe n'uko muri BFH badusaba kwambara ibintu byihariye ni yo mpamvu nahisemo kwambara gutya kuko nabonaga ari wo mwabaro nkwiye guserukana.'

Tanichou yatangaje ko mu buzima bwe yifuza kuzavamo umuhangamideli agashinga inzu ye y'imideli inareberera inyungu z'abandi banyamideli. Yinjiye mu kumurika imideli ari mu mashuri abanza, ageze mu yisumbuye atangira kwambika n'abandi mu birori binyuranye byabaga byateguwe mu kigo.

Uyu munyamideli Tanichou14 yize Ubavanganzo (Literature) mu mashuri yisumbuye, muri Kaminuza yasoreje muri Davis College Akilah Campus mu ishami ry'Ubukerarugendo no Kwakira Abantu (Hospitality Management and Tourism).

Tanichou yavukiye mu mujyi wa Kigali mu gace ka Nyamirambo ari na ho atuye kugeza ubu. Avuka mu muryango w'abana bane barimo abahungu 2 n'abakobwa 2 akaba ari uwa gatatu.

Yaserukanye ikanzu isa n'inoti ya bitanu

Yifuza kugera kure mu ruganda rw'imideli

Ubushize yari yaserutse yambaye umwambaro usa n'ibendera ry'igihuguIfoto y'urwibutso ya Bianca na Tanichou 14



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120180/yabanje-ibendera-ryigihugu-none-ni-mu-note-ya-bitanu-ibyingenzi-kuri-tanichou14-waserukany-120180.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)