Volcano yongerewe mu bigo bizajya bitwara abagenzi muri Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyemezo gikubiye mu itangazo RURA yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 7 Kanama 2022, mu rwego rwo kunganira imodoka nke zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange muri Kigali.

Ubusanzwe mu Mujyi wa Kigali hakoraga ibigo bitatu byahawe isoko muri 2013, birimo icya KBS, RFTC na Royal Express.

Iyi sosiyete ya Volcano yahawe gutwara abagenzi mu byerekezo bikurikira:

Remera gare- mu Mujyi ufite nimero 101
Remera gare- SEZ (i Masoro mu nganda) ufite nimero 120
Remera gare- Bwerankori ufite nimero 109
Remera gare- Nyabugogo via Kacyiru ufite nimera 105
Remera gare- Busanza ufite nimero 115
Rubilizi- Nyabugogo ufite nimero 134

Volcano yari isanzwe ikora ingendo zijya mu ntara cyane cyane iy'amajyepfo mu turere nka Muhanga, Nyanza na Huye. Biteganyijwe ko iyi gahunda nshya y'ingendo iratangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere.

RURA ifashe iki cyemezo mu gihe abatuye Umujyi wa Kigali bamaze igihe kinini bagaragaza ko batanyurwa na gahunda yo gutwara abantu muri uyu mujyi, aho benshi bamara igihe kinini ku mirongo bikabaviramo gukererwa muri gahunda baba bagiyemo.

Ni ikibazo Umujyi wa Kigali wagaragaje ko giterwa n'uko imodoka zitwara abantu zisigaye ari nke cyane ugereranyije n'uko iyi gahunda yatangiye zingana.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/volcano-yongerewe-mu-bigo-bizajya-bitwara-abagenzi-muri-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)