Vipers yageze I Kigali yitabiriye Rayon Sports Day #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Vipers yageze i Kigali gufatanya na Rayon Sports mu munsi mukuru wayo imurikaho abakinnyi bashya n'ingamba yinjiranye mu mwaka w'imikino.

Iyi kipe yatwaye Shampiyona yo muri Uganda, yageze ku Kibuga cy'Indege i Kanombe saa saba n'iminota makumyabiri.

Yaje idafite rutahizamu wayo ukomeye, Cezar Lobi Manzoki, urwaye ariko yari kumwe na Aboubakar Lawal uheruka mu Rwanda mu ikipe ya AS Kigali.

Umutoza wa Vipers, Robertihno, yavuze ko yari akumbuye abafana ba Rayon Sports ndetse ko mu Rwanda ari mu rugo.

Ati 'Mu Rwanda ni mu rugo ha kabiri, nari nkumbuye abafana ba Rayon Sports twagiranye ibihe byiza. Buri gihe nibuka igitego Sarpong yatsinze kuri penaliti ndetse n'amashyi yabo ya 'Huuuu'.

Umunsi wa Rayon Day uteganyijwe ku wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, aho igikorwa nyamukuru ari umukino wa gishuti uzaba kuri uwo munsi saa kumi n'ebyiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uwo mukino uzabanzirizwa n'ibirori byo kwerekana abakinnyi bashya n'umwambaro Rayon Sports izambara mu mwaka mushya w'imikino wa 2022/23.

Ku Cyumweru Vipers izatemberezwa i Kigali nyuma isure urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.

Nyuma ya saa sita amakipe yombi azasangira, nyuma habeho ikiganiro n'itangazamakuru, ubundi ku mugoroba ikorere imyitozo mu Nzove.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/vipers-yageze-i-kigali-yitabiriye-rayon-sports-day

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)