Vava yahaye gasopo Super manager wavuze ko yamuraranye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi yashize humvikanye amakuru ko aho Vava vamwirukanye hanyuma super manager agacumbikira vava bakararana ndetse akanamuha itike yo kugira ngo atahe ajye iwabo nyamasheke.

Ku kiganiro cye cya mbere akoreye kuri television,mu marira menshi vava uzwi nka dore imboga yabwije ukuri super manager wari urimo amwihakana avuga ko atamuzi amubwira ko ibyo avuga atazi ibyo akina nabyo.

Vava yavuze ko super manager yamuhamagaye akamwemerera amafaranga 20,000 ndetse akamubwira ko yari kujya mu ifamu ya bruce melody agakuramo ingurube ariko nabyo ntiyabikora.

Super manager n'ikimwaro kinshi yakomeje kumwihakana hanyuma vava amusaba imbabazi kuba amwubahutse gusa ariko bikaba byatewe n'uko atigeze amuhereza icyubahiro vava akwiye.

Super manager kandi yabajije vava icyo akora hanyuma amubwira ko ari umukozi wo mu rugo super manager amuha akazi k'ubunamba mu modoka z'aho yamamariza.



Source : https://yegob.rw/vava-yahaye-gasopo-super-manager-wavuze-ko-yamuraranye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)