Valery Zihalirwa, umwe mu bari inyuma y'umugambi wo kurimbura Abatutsi muri Kongo ni muntu ki? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mbuga nkoranyambaga hashize iminsi mike hadutse umugabo witwa Valery Zihalirwa aho yashinze umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe gusesengura u Rwanda ndetse n'akarere yise 'Bureau d'Etudes sur le Rwanda'

Uyu Valery Zihalirwa mu kwezi kwa Kamena gushize yafunguye compte kuri Twitter zigera kuri 80 zishinzwe kurwanya Abatutsi b'Abanyekongo avuga ko atari abenegihugu bagomba gusubira iwabo. Uyu Valery Zihalirwa kandi yifatanya nicyiyise 'FNATC' (FRONT NATIONAL ANTI #TUTSI AU CONGO) umuryango uhuza abahezanguni b'abanyekongo batifuza icyitwa umututsi muri Kongo.

Si FNATC Valery Zihalirwa akorana nayo gusa kuko akorana nindi yitwa KOPAX (Conscience Congolaise pour la Paix) bombi bakaba baterwa inkunga na Dr Denis Mukwege. Uyu Mukwege iyo umweretse umushinga urimo kurwanya Abatutsi ndetse n'abavuga ikinyarwanda muri rusange ahita agutera inkunga.

Mu gihugu cya Kongo muri rusange hashize iminsi hahererekanwa imvugo z'urwango zihamagararira abaturage guhiga abo bita Abanyarwanda bakabasubiza mu Rwanda.

Kuva Umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Republika ya Demokarasi ya Congo na Uganda, abavuga ururimi rw'Ikinyarwanda barahizwe cyane bamwe baricwa harimo n'abokejwe ku muriro maze barabarya.

Ibi byabereye ahitwa I Kalima mu ntara ya Maniema aho bishe umuntu ukomoka mu bwoko bw'Abanyamulenge abandi barahunga, i Kisangani ho bafata umucolonel wo muri Kivu y'amajyaruguru, aha ho n'abapolisi bagaragaye ku mbuga bamukurubana bakamujugunya mu modoka yabo, hari n'ahandi havugwa abasirikare n'abasivile bafashwe, nk'i Bukavu, i Goma, Kalemie ndetse n'i Kinshasa ku murwa mukuru wa Congo.

Ubu twandika iyi nkuru amagambo y'urwango araganishwa ku ngabo z'Umuryango w'Abibumbye aho abagera kuri batatu bishwe n'insoresore z'abakongomani zibateye mu kigo cyabo mu byo bo bitaga imyigaragambyo.

Abayobozi ba Kongo bigize indorerezi muri ibi bikorwa bamenye ko amateka azabibabaza.

The post Valery Zihalirwa, umwe mu bari inyuma y'umugambi wo kurimbura Abatutsi muri Kongo ni muntu ki? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/valery-zihalirwa-umwe-mu-bari-inyuma-yumugambi-wo-kurimbura-abatutsi-muri-kongo-ni-muntu-ki/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=valery-zihalirwa-umwe-mu-bari-inyuma-yumugambi-wo-kurimbura-abatutsi-muri-kongo-ni-muntu-ki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)