Umuturage ucyekwaho kubeshya Perezida Kagame arafunze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Muhizi Anatole, ukekwaho kubeshya Perezida wa Repubulika ubwo yari mu ruzinduko mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba, akaba yamubwiye ko yariganyijwe inzu ye.

Muhizi akurikiranweho icyaha cyo gutesha agaciro icyemezo cy'inzego z'ubutabera no gukekwaho gukoresha inyandiko mpimbano, ibyaha biteganywa kandi bihanwa n'ingingo za 262 na 276 z'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

Uyu Muhizi Anatole, yabeshye ko yimwe ibyangombwa by'ubutaka birimo inzu iherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, kandi ahubwo ariwe wanze kuva mu nzu nk'uko byemejwe n'Urukiko, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera.

Umuturage Muhizi

Muhizi yari yaregeye Perezida wa Repubulika Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR), igihe yari mu gikorwa cyo gusura abaturage mu Karere ka Nyamasheke ku itariki ya 7 Kanama 2022, avuga ko BNR yamwambuye umutungo we ugizwe n'inzu yari yaraguze n'uwahoze ari umukozi wa BNR witwa Rutagengwa Jean Leon muri 2015, ngo yabikoze nyuma yo kubaza muri RDB bakamubwira ko iyo nzu itari ingwate ya Banki.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira agira ati 'Iperereza ry'ibanze rigaragaza ko Muhizi yabeshye, ahubwo yanze kuva mu nzu nyuma yo gutsindwa urubanza agategekwa n'Urukiko kuva muri iyo nzu. Iperereza rigaragaza nanone ko iyo nzu yari yaratanzwe nk'ingwate y'umwenda wa miliyoni 31Frw, Rutagengwa Jean Leon yari yarafashe muri BNR'.

RIB ikomeza igaragaza ko BNR yaje kwandikira ibiro bishinzwe ubutaka ibasaba gushyiraho itambambira kuri iyo nzu, nyuma yo gutsinda urubanza rwo gukoresha inyandiko mpimbano yaregagamo Rutagengwa.

Muhizi avuga ko mu gushaka ibyangombwa by'umutungo aribwo yaje kumenya ko iyo nzu yagurishijwe mu buriganya, kuko yari ingwate muri banki. Yaje gutsindwa n'urubanza yari yarezemo ibiro by'ubutaka mu rukiko Rukuru rwa Nyanza.

Icyo gihe Perezida Kagame amaze kumva ikibazo cya Muhizi, yahise asaba inzego zirimo Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Polisi n'izindi gushakira igisubizo icyo kibazo bitarenze iminsi itatu.

Muhizi wasezerewe mu Ngabo z'u Rwanda, yavuze ko ikibazo cye cyari kizwi n'inzego nyinshi zirimo na Sena, ndetse avuga ko muri zo hari abamubwiye ngo 'asenge Imana' niba ashaka kubona icyangombwa yirukankaho.

RIB ivuga ko iperereza rikomeje mu gihe dosiye ya Muhizi irimo gukorwa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

SRC:KT

The post Umuturage ucyekwaho kubeshya Perezida Kagame arafunze appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/08/31/umuturage-ucyekwaho-kubeshya-perezida-kagame-arafunze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)