Junior Giti yashimiye abamubaye hafi mu bihe byo guherekza umuvandimwe we Yanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Junior Giti yifashishije imbugankoranyambaga akoresha yashimiye abantu bose babaye hafi mu bihe bitoroshye barimo ndetse ashimangira ko byatumye asobanukirwa ko abantu ariyo mpano ikomeye mu buzima.

Mu butumwa yanditse yagize ati"Mu izina ry'umuryango wa Nkusi Thomas(Yanga) mfashe uyu mwanya ngo mbashimire mbikuye ku mutima mwanyeretse ko ubutunzi bwa mbere ari abantu kandi ko abantu aribo bagira umuryango".

Yakomeje yifuriza imigisha buri umwe wababaye hafi ati" Urukundo mwanyeretse sinzarupfusha ubusa, mwarakoze kwifatanya natwe Imana ibahe umugisha".

Junior Giti avuga ko yashenguwe n'urupfu rw'umuvandimwe we cyane ko kuri we yamufataga nka Se umubyara.

Avuga ku burwayi bwa Yanga ari nabwo bwamuhitanye Junior avuga ko Yanga yafashwe n'umwijima ndetse n'abaganga bakababwira ko atazakira nubwo kubyakira byari bibagoye nk'umuryango.

Yanga wakunzwe nabatari bake mu gusobanura Filime yitabye Imana kuwa 17 Kanama 2022 aza gushyingurwa kuwa 29 Kanama 2022 mu irimbi rya Rusororo mu muhango witabiriwe n'imbaga y'abantu baturuka mu bisata bitandukanye.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/junior-giti-yashimiye-abamubaye-hafi-mu-bihe-byo-guherekza-umuvandimwe-we-yanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)