Ishimwe rya Bruce Melodie wageze mu Burundi a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, yerekeza mu Burundi.

Akigera mu Burundi, yabwiye itangazamakuru ryaho ko yishimiye kuba agiye kuhakorera ibitaramo, nyuma y'imyaka ibiri yari ishize abigerageza ariko bikanga.

Ati 'Ndishimye cyane! Nari maze igihe kinini ntagera aha ngaha ariko Imana ntiyashimye ko biba mu gihe cyatambutse, ariko turayishimye ko uyu munsi bibaye murabona ko n'ikirere cyabyemeye, ubwo rero hagiye gushya."

Akomeza avuga ko mu myaka ishize yagiye agerageza gutaramira mu Burundi bikanga, ariko yabaga yiteguye.

Avuga ati "Ikintu cya mbere bakwitega ni uko nateguye uru rugendo neza, kandi narabiteguye cyane bihagije. Urumva icyo gihe cyose bitakunze nabaga niteguye. Ubu rero ibigiye kuba ni ibitangaza, nashishikariza buri wese ukunda umuziki w'u Burundi se cyangwa se wo mu Rwanda ko atazabura aho hantu kuko nabiteguye neza."

Igitaramo cya mbere uyu muhanzi azagikora ku wa 2 Nzeri 2022, agikorera ahitwa Zion Beach. Kwinjira ni 3,000,000 muri VVIP; 350,000 muri VIP na 100,000 ahasanzwe.

Igitaramo cya kabiri uyu muhazi azagikora tariki 3 Nzeri 2022, ahitwa Mess des offciers, aho kwinjira ari 50,000 FBu muri VIP na 10,000 FBu ahasanzwe.

Mu ijoro ryo ku wa 18 Kanama 2022, nibwo Bruce Melodie yifashishije konti ye ya Instagram, yatangaje ko ku wa 2-3 Nzeri 2022 azakorera ibitaramo bibiri mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi yise 'Bruce Melodie Live Concert Burundi- Bujumbura.'

Uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo 'Akinyuma' yabwiye Abarundi ko 'iki ni igihe cyo kubaha igitaramo gikomeye', asaba buri wese kuzirikana amatariki.

Muri Nyakanga 2021, Bruce Melodie yagombaga kuba yarakoreye ibitaramo nk'ibi mu Burundi, bisubikwa ahanini bitewe n'ingamba zo kwirinda Covid-19.

Icyo gihe, Minisitiri w'Umutekano mu Burundi, Gervais Ndirakobuca yavuze ko mu rwego rwo kwirinda Covid-19, nta muhanzi w'umunyarwanda uzemererwa gutaramira muri iki gihugu.

InyaRwanda ifite amakuru avuga ko ubwo Bruce Melodie yatangazaga iki gitaramo, abarundi baguze amatike ku bwinshi, uwamutumiye nawe atangira imyiteguro irimo gukodesha aho kizabera, ibyuma, kwishyura abacuranzi n'ibindi bitandukanye.

Ubwo iki gitaramo cyasubikwaga, uwatumiye Bruce Melodie yamubwiye ko yamuhombeje Miliyoni 4 Frw, kuko abari baguze amatike yabasubije amafaranga, ndetse ko hari ibyo yari yamaze kwishyura atabona uko asaba abo yari yishyuye kuyamusubiza. 

Bruce Melodie yageze mu Burundi kuri uyu wa Gatatu aho agiye gukorera ibitaramo bibiri 

Bruce Melodie yashimye Imana nyuma y'imyaka ibiri yari ishize, agerageza kujya gutaramira mu Burundi bikanga.

Bruce Melodie yateguje Abarundi igitaramo gikomeye, kuko amaze igihe abyitegura 

Bruce Melodie yavuze ko yari anyotewe gutaramira mu Burundi, ari nayo mpamvu yateguye ibitaramo bibiri 


Bruce Melodie azataramira mu Burundi ku wa 2-3 Nzeri 2022

REBA UKO YAKIRIWE AKIMARA KUGERA MU BURUNDI

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120501/ishimwe-rya-bruce-melodie-wageze-mu-burundi-aho-afite-ibitaramo-bibiri-amafoto-120501.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)