Umusirikare w'u Rwanda aravugwaho gukozanyaho n'uwa RDC ku mupaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biravugwa ko ingabo z'u Rwanda zakozanyijeho n'iza RD Congo ndetse ko umutuzo wagarutse kuri uyu wa 2 Kanama, mu mudugudu wa Murambi, muri Teritwari ya Nyirangongo (Amajyaruguru ya Kivu), byabereye.

Radio Okapi iravuga ko habayeho umuriro hagati ya FARDC na RDF nyuma y'aho abasirikare b'u Rwanda bashinje abo muri DRC kuba borohereje umucuruza kwambutsa rwihishwa magendu.

Ngo mu buryo butunguranye, umusirikare w'u Rwanda washinzwe kugenzura uyu mupaka yarashe ku musirikare wa Kongo maze uwo ahita amusubiza,urugamba ruhita ruhinana.

Ibi ngo byateje guhana umuriro hagati y'abo basirikare bombi mu minota mike.

Nubwo ngo ibyabaye ntacyo byangije, aya masasu ngo yateje ubwoba mu baturage bo mu mudugudu wa Murambi,bakeka ko ari igitero.

Umuyobozi wa peloton ya FARDC yaganiriye n'uwu Rwanda maze, ako kanya, ituze riragaruka.

sosiyete sivile ya Nyiragongo yababajwe n'ibi bintu byabaye hagati y'ingabo zombi.

Yahamagariye guverinoma ya Kongo gufata ingamba zo kurinda imipaka ya Kongo muri kariya gace k'ubutaka bwa Nyirangongo, binyuze mu kongera umubare w'abasirikare bahaba.

Ibi ngo bibaye nyuma y'ibyumweru bibiri ukundi gushwana kubaye.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/umusirikare-w-u-rwanda-aravugwaho-gukozanyaho-n-uwa-rdc-ku-mupaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)