Umunyamakuru Emmalito yambitse impeta yuruku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kanama 2022, nibwo Emmalito yambitse impeta umukunzi we Umwali. Emmalito yabwiye InyaRwanda ko we n'umukunzi we bamaze iminsi mu gihugu cya Kenya mu gace ka Nyeri ari naho yafatiye icyemezo cyo kumwambika impeta.

Uyu munyamakuru usanzwe ufite inzu y'imideli yise 'Loto Ris Design', yavuze ko imyaka itanu ishize ari mu rukundo n'uyu mukobwa.

Amusobanura nk'umuntu udasanzwe mu buzima bwe, byatumye yiyemeza ko amubera umufasha.

Ati 'Twari tumaze iminsi dutekereza kujya mu biruhuko, kuko twashakaga ahantu hihariye. Urabona ko ahantu twafatiye amafoto ari heza cyane.' Muri aka gace ka Nyeri ba mukerarugendo bakunda kuhasura cyane.

Umwali asanzwe atuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada. Emmalito avuga bitari byoroshye gukundana n'umuntu uri kure, ariko byarashoboka hamwe no kwizera.

Ati 'Tumaranye imyaka itanu mu rukundo, dukundana mu bihe bitoroshye bya 'Long distance relationshiP' ariko igihe cyari iki y'uko dufata icyemezo kugira ngo tugire ikindi twubaka.' 

Emmalito yambitse impeta umukunzi we Umwali Liliane bamaze imyaka itanu bakundana




Ni ibyishimo kuri bombi nyuma y'uko batangiye urugendo rushya rw'ubuzima


Emmalito amaze iminsi mu gihugu cya Kenya n'umukunzi we mu biruhuko


Emmalito yateye ivi ateguza umukunzi we kurushinga nk'umugabo n'umugore


Umwali Liliane asanzwe atuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada


Emmalito avuga ko intera yari hagati y'abo itakomye mu nkokora urukundo rwabo 


Emmalito ni umunyamakuru wa Isibo Tv mu biganiro bitandukanye ndetse agira uruhare mu gutegura The Choice Awards 


Emmalito yateguye ibitaramo by'imideli birimo Rwanda Cultural Fashion Show 2013, Kigali Fashion Week 2014 n'ibindi Â 


Inshuti n'abavandimwe bashyigikiye iyi ntambwe yatewe na Emmalito na Umwali 


Bagendeye ku ifarashi...


Emmalito yabaye Rudasumbwa w'igisonga cya mbere cya Mount Kenya mu 2012


Imyaka 11 irashize Emmalito ari mu itangazamakuru 


Emmalito yakoreye ibitangazamakuru birimo Royal Tv, Tv1 n'ibindi




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119620/umunyamakuru-emmalito-yambitse-impeta-yurukundo-umukunzi-we-utuye-muri-canada-mu-birori-by-119620.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)