Umubiri wa Yvan Buravan wagejejwe mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubiri wa Yvan Buravan wagejejwe mu Rwanda mu gitondo cy'uyu munsi tariki 19 Kanama 2022 uvanywe mu Buhinde aho yapfiriye.

Uyu mubiri ukigezwa ku kibuga cy'indege cya Kigali wakiriwe n'umuryango we ujyanwa mu buruhukiro mu gihe benshi bategereje kumenya umunsi azashyingurwa.

Yvan Buravan w'imyaka 27 y'amavuko yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa Kanseri y'urwagashya yari yaragiye kwivuriza mu Buhinde.

Ni inkuru mbi yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ishavuza abatari bake mu bakundaga umuziki we ndetse n'Abanyarwanda muri rusange.

Kugeza ubu abantu banyuranye barimo n'abakomeye, ibyamamare ndetse n'abandi banyuranye bakomeje kugaragaza agahinda batewe n'urupfu rwa Yvan Buravan.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umubiri-wa-yvan-buravan-wagejejwe-mu-rwanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)