Police yaburiye abakomeje kuvunira ibiti mu matwi ku ngingo yo kwiyambika ubusa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuki ifungwa ry'uwafashwe yambaye ubusa ryateje ururondogoro?

Nyuma y'uko umuvugizi wa police y'u Rwanda atangaje ko police itazihanganira abambara amashati yagakwiye kwambarirwa hejuru y'ipantalo, bo bagahitamo kuyambara yonyine ntakindi kintu kiriho, abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Instagram bacitse ururondogoro basa n'abigumura ndetse bamagana ibyo uyu muvugizi wa police Afande Kabera yatangaje.

Ibura ry'akazi mu urubyiruko rikomeje kuvuza ubuhuhu bityo bamwe bahisemo inzira zitandukanye zo gushaka amafaranga. Gahunda yo kwihangira imirimo Leta ishishikariza abakiri bato gukora ikomeje gutera benshi mu kuyingira n'ahadakwiye.
Kwambara ubusa, ibyiswe uburenganzira bwa muntu bwo kwambara uko ashatse bimaze gufata intera ndende aho usanga urubyiruko rwiyemeza gushyira ubwambure bwabo ku karubanda ngo rukunde rukurikirwe n'abahisi n'abagenzi rugamije kubona indonke iturutse mu gukurikirwa (Views), ndetse hari n'abavugako baba bagamije gukurura abagabo.

Ibintu bijyanye no kwiyandarika benshi bakomeje gusigiriza cyane cyane ibyamamare bikurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, bihishe byinshi birimo indonke bamwe bakura kuri izo mbuga. Byagaragaye kenshi aho rumwe mu rubyiruko rwifata rugakora ibiteye isoni ku mbuga nka YouTube, Instagram na FaceBook.

Mu kwezi kwa 7 umwaka wa 2021, RIB yafashe inerekana abana b'abakobwa bari mu kigero cy'imyaka 18 na 27 bari bakoresheje imbuga nkoranyambaga berekana ubwambure bwabo biyemerera ko bashutswe kugirango babone Views kuri Instagram.
Ubuyobozi bufata urubyiruko nk'abayobozi b'ejo hazaza. Bukaba bugomba kurufata munshingano hato ejo igihugu kitazagira abayobozi bagenda bambaye ubusa buriburi mu nzira.



Source : https://imirasire.com/?Police-yaburiye-abakomeje-kuvunira-ibiti-mu-matwi-ku-ngingo-yo-kwiyambika-ubusa

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)