Header Ads Widget

Technology

Police FC yabambiwe i Golgotha umugande atsinda igitego gifungura shampiyona, AS Kigali itsinda Etincelles #rwanda #RwOT

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w'amaguru 2022-23 yatangiye uyu munsi AS Kigali itsinda Etincelles 2-0 ni mu gihe Police yatsinzwe na Sunrise FC 1-0.

Uyu munsi hateganyijwe imikino 4 aho 3 yarangiye, hagiye gukurikiraho uwo APR FC yakira Musanze. Indi mikino 4 izaba ku munsi w'ejo.

Umugande ukinira ikipe ya Sunrise FC, Brian Ssali ni we watsinze igitego gifungura shampiyona ya 2022-23.

Ni igitego yatsinze Police FC ku munota wa 5 mu mukino Sunrise batsinzemo iyi kipe y'abashinzwe umutekano 1-0.

Undi mukino wabaye ni uwo Espoir FC yatsinzemo Marines i Rusizi 1-0 cya Irokan Samson Ikechuku.

Muri Stade Regional i AS Kigali yari yakiriye Etincelles FC ibitego 2-0 bya Shabani Hussein Tchabalala ku munota wa 32 na 37.

Imikino y'umunsi wa 1 izaba ejo

Rwamagana City vs Gorilla FC
Rayon Sports vs Rutsiro
Gasogi United vs Mukura VS
Bugesera FC vs Kiyovu Sports

Tchabalala watsinze ibitego 2
Kalisa Rashid yari ahagaze neza
Juma Lawrence, umukinnyi mushya wa AS Kigali ahagaze neza
Bishimira ibitego bya Tchabalala



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yabambiwe-i-golgotha-umugande-atsinda-igitego-gifungura-shampiyona-as-kigali-itsinda-etincelles

Post a Comment

0 Comments

Nature