Tito Rutaremara yahishuye Umunsi wa mbere yahuye na Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi ushobora kuba wibaza umunsi wa mbere, Gen James Kabarebe yahuye na Gen Jean Bosco Kazura, umunsi wa mbere bahuye na Tito Rutaremara ndetse n'umunsi wa mbere aba bose bahuye na Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu uyu munsi akaba ari Perezida w'u Rwanda.

Muri iyi nkuru turagaruka ku munsi wa mbere Tito Rutaremara yahuye na Paul Kagame. Aba bombi bagize uruhare muri gahunda yo kubohora igihugu kuko Tito Rutaremara yari umwe mu banyepolitiki bakomeye ba FPR ndetse bagiye bayihagararira mu mishyikirano n'ibiganiro bya Arusha.

Ku rundi ruhande Paul Kagame ni we wayoboye ingabo zahoze ari iza RPA kugeza zihoboye u Rwanda muri Nyakanga 1994.

Tito Rutaremara kuri ubu uyoboye Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye, yagarutse ku munsi wa mbere yamenye Paul Kagame n'ibiganiro bitandukanye bagiye bagirana biganisha ku kubohora igihugu.

Tito Rutaremara yavuze ko mbere yo kumenya Paul Kagame yabanje kumenya umuryango we cyane cyane Mama we kuko bakomokaga mu gace kamwe.

Ati 'Njye ababyeyi be nari mbazi cyane cyane mama we kuko yavukaga mu bice by'iwacu, nari mbazi kuko nari na mukuru ariko we (Kagame) ntaramubona.'

Tito Rutaremara yavuze ko nyuma yo guhungira muri Uganda, yongeye kumva amakuru ya Kagame ubwo yigishaga mu ishuri ribanza ryo mu nkambi ya Nshungerezi na Nakivale, muri icyo gihe Kagame we yigaga mu ishuri ribanza rya Rwengoro mu nkambi y'impunzi ya Gahunge, mu Karere ka Kabalore muri Uganda.

Umwarimu (Nyabutsitsi Augustin) wigishaga Kagame icyo gihe yari yariganye na Tito Rutaremara ibijyanye no kwigisha, bityo aza kumenya ko yiga kuri icyo kigo abibwiwe n'uyu mugenzi we.

Ati 'Nigishaga mu nkambi za Nshungerezi na Nakivale we icyo gihe yigiraga mu nkambi ya Gahunge, umuntu twari hamwe ni Nyabutsitsi twari twarahunganye hanyuma tujya no kwiga ibyo kwigisha tuti 'reka tujye kwigisha impunzi.'Nyabutsitsi ni we wagiye kwigisha mu nkambi ya Gahunge.'

Gusa muri icyo gihe, Tito Rutaremera na bwo ntiyigeze abonana na Paul Kagame amaso ku yandi kugeza ubwo agiye i Burayi.

Tito Rutaremara yavuze ko yabonye bwa mbere Paul Kagame amaso ku maso ubwo urugamba rwo kubohora Uganda rwari rurangiye mu 1986. Muri icyo gihe Tito na we ngo yari yaravuye i Burayi.

Ati 'Namubonye bwa mbere avuye ku rugamba intambara ya Uganda irangiye Kampala yafashwe nanjye mvuye i Burayi, nkajya mubona duhuriye mu nama hari nubwo twajyaga kumureba tukaganira.'

Yavuze ko muri uwo mwaka ari bwo bwa mbere yabonanye na Paul Kagame nyuma batangira kugenda babona ndetse birushaho kwiyongera ubwo hatangizwaga gahunda yo gushinga FPR- Inkotanyi.

Ni umuyobozi udasanzwe

Tito Rutaremara yavuze ko ku munsi wa mbere abona Paul Kagame yamubonyemo umuyobozi w'umuhanga, ushishoza kandi akamenya gufata icyemezo kiboneye.

Ibi Tito Rutaremara abihuriyeho na Nyabutsitsi Augustin wigishije Kagame wigeze kubwira itangazamakuru ko yari umunyeshuri w'umuhanga.

Ati 'Aho natangiye kumubonera mu wa 6 n'uwa 7 ; yari umuhanga cyane, yajyaga aba n'uwa mbere, agatsinda cyane amasomo y'Imibare n'Icyongereza. Akenshi wabonaga yibereye mu masomo n'abandi bana bajya impaka hanyuma akaza kubaza mwalimu ibyo atasobanukiwe.'

'Yari umwana ushabutse, mu isomo ntabwo yagendaga ikibazo atacyumvise ngo bishoboke ! Yarabazaga kugeza abyumvise. Yakundaga kubaza cyane.'

Tito Rutaremara yavuze ko kuba uyu munsi u Rwanda rufite umuyobozi nka Paul Kagame ari amahirwe kuko ashyira imbere kuzamura imibereho y'abaturage kandi akamenya uko abana n'amahanga muri dipolomasi ishingiye ku bwubahane no gukwepa imitego bamutega.

Ati 'Umuyobozi ushobora guca muri iyi mitego yose agakomeza agakora kandi bigakunda burya aba ari umuyobozi w'indashyikirwa, ni we dufite rero kandi dukwiye kumufata nk'amata y'abashyitsi kugira ngo atagira aho ajya, atagira icyo aba.'

'Gukwepa ayo masasu, iyo myambi n'ayo mabuye ariko igihugu kigakomeza gutera imbere kugira ngo ubibashe ni ubuhanga buhambaye kuko bisaba gutekereza cyane birenze uko bo batekereza. Twagize Imana kuba dufite umuyobozi nk'uwo.'

Tito Rutaremara yagaragaje ko urukundo Abanyarwanda bafitiye Perezida Kagame rwatewe n'ubushobozi yaberetse mu bijyanye n'imiyoborere bikaba na kimwe mu bituma atorwa ku kigero cyo hejuru.

Ati 'Impamvu ni uko yabohoye iki gihugu agiha umutekano, agiha ubumwe, agiha iterambere yahaye Abanyarwanda agaciro. Abanyarwanda bose n'Abanyafurika babona ko akiganisha heza, bakimukeneye.'

Yakomeje avuga ko kuba Perezida Kagame atorwa ku kigero cyo hejuru amahanga atari akwiye kubigiraho ikibazo kuko usanga ahanini bishingira ku mpande ebyiri zijyanye n'imiterere ya politiki y'u Rwanda nk'uko bitangazwa na IGIHE.

Ati 'Abanyarwanda baba mu mashyaka bashaka guhiganwa na Kagame abenshi baba bataragira imihigo ingana n'iye. Abandi ni abaza bashyigikiye amacakubiri Abanyarwanda batakibonamo, batagishaka. Urugero Twagiramungu yaraje abona 3%. Abandi baza bigisha ingengabitekerezo ya Jenoside bagahanwa n'amategeko.'

Tito Rutaremara na Perezida Kagame bakunze guhurira mu bikorwa bya gahunda zo kubohora igihugu



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Tito-Rutaremara-yahishuye-Umunsi-wa-mbere-yahuye-na-Kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)