Rwamagana: Hakozwe umwitozo werekana uko inzego zatabara abagizweho ingaruka n'ibiza (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shyira umutima hamwe, ntabwo byabaye! Ariko se uratekereza byaba bimeze gute biramutse bibaye? Ubuyobozi bw'Inzego z'Ibanze, Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi [MINEMA], inzego z'umutekano n'abaturage muri rusange byakwitwara gute muri ibyo bihe bikomeye?

Icyakorwa cya mbere ni ukuramira abagiye kubura amagara, hagatangwa ubuvuzi bw'ibanze, ibiribwa, imiryango yasenyewe igashakirwa aho kurambika umusaya, abahuye n'ihungabana bagahumurizwa nyuma ibyo byarangira hakazakurikiraho gusana ibyangiritse no kongera kubakira ababa basenyewe n'ibyo biza.

Kumwe ibyago biza bidateguje, ni yo mpamvu MINEMA ifatanyije n'Intara y'Uburasirazuba bateguye amahugurwa yagenewe abayobozi bashinzwe gukumira ibiza mu turere [District Disaster Management Committees, 'DIDIMAC'] n'abayobozi batandukanye ku bijyanye no gutabara abaturage bashobora kuba bagwiririwe n'ibiza.

Hagamijwe kandi kubongerera ubumenyi kugira ngo babashe kubona ibikorwa by'ubutabazi no gukumira ibiza. Arimo kubera mu Kigo cy'Amahugurwa cya Polisi y'u Rwanda, i Gishari ku nsanganyamatsiko igira iti "Kumira-irinde ibiza, witungurwa'.

Kuri uyu wa 20 Kanama 2022, abarimo guhugurwa bagaragaje umukoro ngiro (simulation exercise) w'uko bashobora kubigenza mu gihe haba habayeho ibiza. Ni mu muhango wari witabiriwe na Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange na Guverineri Gasana Emmanuel bari kumwe n'abayobozi mu nzego z'umutekano.

Uko byagenda haramutse habaye ibiza

Muri aya mahugurwa y'iminsi itatu, abayobozi bibumbiye mu matsinda atandukanye aho bagenda barebera hamwe icyakorwa mu gihe haba habayeho ibiza birimo amapfa, imyuzure, inkuba n'ibindi.

Hari nk'itsinda ryahuguwe ku mukorongiro w'umwuzure watewe n'imvura nyinshi yaguye [ntabwo yaguye bavugaga nk'urugero biramutse byabaye] mu Burasirazuba by'umwihariko mu Karere ka Rwamagana abaturage 1472 bakava mu byabo.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Umutoni Jeanne ni we wasobanuye uko inzego zitandukanye zakora mu gutabara abaturage.

Ati 'Imvura ejo yaraguye, Muhazi iruzura, hari Akagari ka Rudahanga mu Murenge wa Musha kagize ibibazo by'umwuzure, amazi yabaye menshi, amazu arasenyuka abaturage 1470, ejo ntabwo bari bafite aho kuba, hanyuma rero duhita twicaza DIDIMAC, duhita dushaka igisubizo.'

Yakomeje agira ati 'Igisubizo twagishakiye mu Murenge wa Gahengeri, aho twahise dushyira inkambi nto y'abavanywe mu byabo n'ibiza [IDP, Internally displaced person], aha rero twahatoranyije kuko hari ubutumburuke kandi hakaba ari ku muhanda bishobora koroha ko ibikorwa byose bihagera, hari amavuriro, ikigo cya gisirikare [ni ukuvuga ko abahashyizwe nta kibazo cy'umutekano bashobora kugira ], ndetse n'ibiribwa bibagenewe bikaba byahagera mu buryo bworoshye.'

Visi Meya Umutoni avuga ko ari ahantu hari ibindi bikorwaremezo by'amashanyarazi n'amazi, hakaba ibigo by'amashuri bibiri ku buryo abafite ibibazo by'ubuhumekero, abana n'abagore baraba bashyizwe muri ayo mashuri mu gihe abandi bacumbikiwe muri ihema.

Ikindi cyakozwe ni ugushaka imiti ndetse na Minisiteri y'Ubuzima yahagejeje abaganga. Icyo gihe kandi hari indwara zandurira mu mazi, iziterwa n'umwanda.

Muri uyu mukorongiro, bagaragaza ibyakorwa nyuma yo kuba abaturage bagejejwe muri iyo nkambi, uburyo bahabwa ibikoresho ndetse no kureba abafatanyabikorwa bashobora gufasha mu kugira ngo aba baturage babe basohoka muri ibyo bibazo, ababasha gusanirwa inzu zisanwe ndetse n'abubakirwa inzu nshya bikorwe.

Muri rusange ibikorwa by'ubutabazi byose bishobora kumara igihe cy'iminsi ibiri cyangwa itatu bikaba byarangiye ndetse hagafatwa n'ingamba zo mu bihe bizaza kugira ngo ibyo biza ntibizongere kubaho.

Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi,Kayisire Marie Solange na Guverineri Gasana Emmanuel bagenzuye umukoro ngiro ku buryo bwo gutabara abahuye n'ibiza

Ibyakorwa birimo guca imirwanyasuri, gufata amazi amanuka ku nzu, kwimura abatuye ahantu hashobora gushyira ubuzima mu byago n'ibindi.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard avuga ko muri rusange Uburasirazuba bukunze kwibasirwa n'ibiza birimo imyuzure itwara imyaka, umuyaga udasanzwe utwara ibisenge by'amazu n'amashuri n'ibindi.

Meya Mutabazi unakuriye iri tsinda riri guhugurirwa i Gishari yagize ati 'Hari ibiza bitubaho kandi dufite ubushobozi bwo kubikumira, niyo mpamvu twaje hano kwihugura no kongera ubumenyi mu bijyanye no gukumira. Ni ibintu tuzamanuka tukajya no kubyigisha abaturage bacu.'

U Rwanda rwiteguye guhangana n'ibiza ibyo aribyo byose

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange yavuze ko gukora uyu mwitozo ari ukugira ngo inzego zitandukanye zongererwe ubushobozi n'amakuru yo gukumira ibiza.

Ati 'Ni uburyo bwo kumenya ngo mpuye n'ibiza nabyitwaramo gute nk'umuyobozi, natabara abaturage gute, nabaha ibikorwa by'ibanze mu mibereho yabo gute, ariko nabasha na gute gusubiranya ibyangiritse mu buryo bwihuse kandi burambye?'

Yakomeje agira ati 'Ikindi aya mahugurwa ararangira abayitabiriye babashije kumenya ibice by'ingenzi mu micungire y'ibiza, aho bitangirira ku kwiga gukumira no kugabanya ibishobora guterwa n'ibiza. Igikorwa nyamukuru ni ukwiga gukumira kugira ngo dukomeze kubaka ubudahangarwa nk'igihugu ariko no kureba ibyuho bikirimo.'

Minisitiri Kayisire yavuze ko ikigamijwe ari uguhuza inzego zose zifite mu.nshingano kurwanya ibiza, kuzongerera ubumenyi hagamijwe gukomeza ubudahangarwa mu guhangana n'biza kandi nta gusubira inyuma

Minisitiri Kayisire avuga kandi ko mu gihe ibiza byaba byabaye igihugu cyiteguye kuba cyatanga ubutabazi ku baba bagizweho ingaruka n'ibyo biza haba mu kubafasha gusubiranya ibyangiritse n'ubundi bufasha.

Ati 'Igihugu gihora cyiteguye, inzego zirubatse neza, zidufasha mu gusubiranya iyo hari ibyangiritse n'ibindi bikorwaremezo. Icyo tubona muri ibyo byose bikomeye mu buryo burambye, ni ugukumira, duca imirwanyasuri, dutera ibiti ku nkengero z'imigezi n'ibindi.'

MINEMA igaragaza ko ibiza bihitana abantu nibura 90% biba bishobora kwirindwa mu gihe abaturage n'inzego zitandukanye baba bafatanyije kubikumira.

Ibiza, umutwaro uremereye ku gihugu

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 7 Gicurasi 2020, imvura nyinshi yaraguye ihitana abantu umunani bo mu muryango umwe wari utuye mu Kagari ka Rumbi mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke.

Kugira ngo wumve uburemere bwabyo, ni uko muri iryo joro rimwe, MINEMA yabaruye abantu bagera kuri 72 bishwe n'ibiza hirya no hino mu gihugu. Bose bari bishwe n'inzu zabasenyukiyeho, inkangu n'imyuzure. Ni ibiza byose byari byatewe n'imvura.

Raporo ya MINEMA igaragaza ko imvura nyinshi yaguye mu 2020 yateje ibiza bitandukanye hirya hino mu gihugu byahitanye abantu 298 bikomeretsa abasaga 400.

Iyi mibare IGIHE yahawe n'ubuyobozi bwa MINEMA igaragaza ko inzu z'abaturage zisaga 12,000 zasenyutse, abatari bake bacumbikirwa mu nsengero, mu mashuri, mu baturanyi naho abandi bakodesherezwa na Leta.

Leta y'u Rwanda ibinyujije muri MINEMA ku bufatanye n'Uturere twose tw'igihugu yafashije abari bahuye n'ibi biza kongera kubona icumbi.

Ingengo y'imari ingana na miliyari 8Frw, yakoreshejwe mu kubaka no gusana inzu 12, 659 no kugura ibibanza 1608 ku batari bafite ubushobozi bwo kubyibonera ahakwiye guturwa.

MINEMA itangaza ko ibarura iherutse gukorera mu turere twose ryagaragaje ko inzu zisaga 6437 zikeneye gufashwa mu buryo bwihuse by'umwihariko mu mpeshyi kugira ngo imvura izongere kugwa barimutse ahateza akaga.

Muri rusange, hafi buri mwaka by'umwihariko mu bihe by'imvura, ibiza biteza ibihombo bitandukanye birimo n'isenyuka ry'inzu z'abaturage.

Inzego z'umutekano nazo zagaragaye nk'izafasha mu gutabara abahuye n'ibiza
Inzego zitandukanye zagaragaje uko zakwitwara mu gihe haba habayeho ibiza bikomeye mu gihugu
Inzego z'ibanze zahuguwe ku buryo bwo gutabara abahuye n'ibiza
Aya mahugurwa yatangiriye mu Burasirazuba, hari gahunda yo kuyageza no mu bindi bice by'igihugu
Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kumurika umwitozongiro
Ikarita igaragaza ahantu abaturage bashobora kwimurirwa mu gihe baba basenyewe n'ibiza
Ikarita igaragaza uko byaba bimeze i Bugesera imvura nyinshi yateje imyuzure igatwara amazu y'abaturage ndetse n'imyaka irimo umuceri wo mu gishanga cya Mwogo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-hakozwe-umwitozo-werekana-uko-inzego-zatabara-abagizweho-ingaruka-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)