Rubavu: Biravugwa ko umubare w'abamaze guhita... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni impanuka yabaye ku saa 10:15' za mu gitondo ibera mu murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo mu Mudugudu wa Nyabagobe ahazwi nko kwa Gacukiro usohoka umujyi wa Gisenyi. Muri aka gace, si ubwa mbere habereye mpanuka ikomeye igahitana ubuzima bwa benshi.

Iyi mpanuka yatewe n'ikamyo itwara ibikomoka kuri Peteroli yacitse feri. Iyi kamyo yamanukaga yerekeza mu mujyi wa Gisenyi, yagonze imodoka yo mu bwoko bwa Coasteur ya Kompani itwara abagenzi ya Virunga yerekezaga i Kigali, bamwe barapfa abandi barakomereka.

Aha hantu hazwi nko kwa Gacukiro ni hamwe mu hakunze kubera impanuka zinatwara ubuzima bwa benshi ari na yo mpamvu bamwe baturage bageze ahabereye iyi mpanuka basabye kwihutisha imirimo yo gukora umuhanda wa Rugerero-Rubavu-Byahi uzajya unyuzwamo amakamyo.


Nyuma gato y'impanuka hari hamaze kwemezwa abantu batatu bahitanywe nayo, gusa kugeza ubu amakuru ava mu bakozi b'ibitaro aremeza ko hamaze gupfa abagera kuri 4.


Ku bitaro bya Gisenyi hari abaje kureba abo mu miryango yabo bari mu modoka yakoze impanuka



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119615/rubavu-biravugwa-ko-umubare-wabamaze-guhitanwa-nimpanuka-ari-4-batanu-abakomeretse-ntibara-119615.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)