Burera: Ambasade ya Israel mu Rwanda yatanze inka 20 ku miryango itishoboye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imiryango yahawe inka kuri uyu munsi, ni iyo mu Mirenge ya Nemba, Rwerere na Cyeru yo mu Karere ka Burera yiganjemo iyabarizwaga mu cyiciro cya kabiri cy'ubudehe.

Ambasaderi, Dr Ron Adam, yavuze ko bahisemo gutanga inka mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida wa Repubulika igamije gukura abaturage mu bukene.

Yagize ati "Koroza imiryango itishoboye, biri mu rwego rwo gushyigikira igitekerezo cyiza cya Perezida Paul Kagame, cyo gukura abaturage mu bukene binyuze mu nzira yo kuboroza inka. Ndizera ko zizatanga umusaruro ufatika kandi mu buryo burambye. Tuzakomeza gushyigikira iyi gahunda kuko turifuza kubona abana n'abo mu miryango yabo banywa amata. Inka ni ubukire kuko bazabona n'ifumbire bahinge beze."

Bamwe mu bo mu miryango yahawe inka, bavuze ko bagiye kuzitaho kugira ngo zitange umusaruro kandi ko na bo biteguye gutera imbere kandi ko n'abaturanyi babo bazungukira kuri izo nka bahabwa amata ndetse bakorozwa.

Maniraguha Didas umwe muri bo, yagize ati" Njye nari umukene kuko ndi mu cyiciro cya kabiri cy'ubudehe ariko kuba mpawe iyi nka ngiye kuyorora neza impe ifumbire mpinge neze. Izampa amata njye n'umuryango wanjye ndetse n'abaturanyi banjye bazayabona kandi niyororoka nzoroza n'abandi."

Uwamahoro Florence na we yagize ati" Nahingaga sineze neza kubera kutagira ifumbire ariko iyi nka bampaye ndayitaho nyorore neza izampe amata n'ifumbire kandi niteguye kwiteza imbere no koroza abandi. Ubu bampaye intangiriro y'iterambere. Turashimira cyane Perezida wacu Paul Kagame uhora atubanira neza n'abanyamahanga kugeza n'ubwo baduhaye inka."

Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yashimiye umuhate w'igihugu cya Israel mu kugabanya ibipimo by'imirire mibi n'igwingira mu bana no guhashya ubukene mu miryango.

Yagize ati "Kuba aba baturage borojwe izi nka, bije kunganira gahunda twihaye ya buri mwaka, yo koroza abatishoboye. Icyo twifuza kuri aba baturage ni uko bazifata neza kugira ngo bazabone uko boroza n'abandi."

"Intego ni ukugira ngo tugabanye umubare w'abafite ibibazo by'imirire mibi n'igwingira mu miryango, kandi iki gikorwa igihugu cya Israel kidukoreye uyu munsi kiraduha icyizere cyo gukomeza kuzamura umubano dufitanye, cyane cyane mu bireba no kwihutisha gahunda zikura abaturage mu bukene."

Akarere ka Burera kabarurwamo inka zirenga ibihumbi 44, muri zo, izigera ku bihumbi 18 ni izatanzwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Amasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, amaze gutanga inka zigera kuri 80 mu gihugu mu Turere twa Gisagara, Nyamasheke, Rulindo na Burera aho muri buri karere muri two ayagiye ahatanga inka 20.

Mu nka zatanzwe imwe yahise ibyara
Amb. Dr Ron Adam ashyikiriza inka abaturage bo mu Karere ka Burera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-ambasade-ya-israel-mu-rwanda-yatanze-inka-20-ku-miryango-itishoboye

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)