Perezida Joe Biden yashyizeho ambasaderi mushya mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iki gihe ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda iyoborwa na Chargé d'Affaires Deb MacLean.

Eric Kneedler ni umwe mu badipolomate bakuru, amaze igihe ari Chargé d'Affaires w'agategaynyo muri ambasade ya Amerika muri Kenya, guhera muri Mutarama 2021. Yatangiye inshingano muri Kenya mu 2017 nk'umujyanama mu bya politiki.

Mbere yaho yakoze bene izo nshingano muri ambasade y'i Manila muri Philippines, anaba umujyanama wungirije mu bya politiki muri ambasade yo y'i Bangkok muri Thailand.

Uyu mudipolomate ashyizweho mu gihe Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken, azasura u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagati ya tariki 7 Kanama na 12 Kanama 2022.

Mu Rwanda no muri RDC, Ibiro bishinzwe Ububanyi n'Amahanga muri Amerika bivuga ko Blinken azaganira n'abayobozi b'ibyo bihugu byombi ku ngingo ijyanye no kubaha ubusugire bwa buri ruhande.

Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, Molly Phee, aheruka kubwira Abanyamakuru ko mu ruzinduko rwa Blinken i Kigali, azanabonana na Perezida Paul Kagame.

Ati "I Kigali [Blinken] arateganya kugira amahirwe yo guhura na Perezida Kagame ku nshuro ya mbere kuva abaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n'Amahanga. Bazaganira ku ngingo zitandukanye zijyanye n'ibibazo by'igihugu n'akarere muri rusange. Azanavuga ku ngingo ijyanye n'urubanza rwa Paul Rusesabagina, aho Umunyamabanga wa Leta yakunze kugaragaza ko yafunzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko."

Amerika ivuga ko aho Blinken azajya, yaba mu Rwanda no muri RDC, azaganira n'abayobozi b'impande zombi ku kamaro ko kwimakaza demokarasi, imiyoborere myiza, ndetse n'amahame yo kurengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu.

Eric Kneedler asanzwe ari Chargé d'Affaires wa Amerika muri Kenya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-joe-biden-yashyizeho-ambasaderi-mushya-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)