Ibinyampeke bivuye muri Ukraine byageze muri Afrika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibinyampeke bya mbere bizanwe muri Afurika n'ubwato buvuye muri Ukraine kuva intambara n'Uburusiya yatangira, byageze ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) cya Djibouti kiri ku nyanja itukura (Red Sea/Mer Rouge).

Ubwato MV Brave Commander buriho ibendera rya Liban, butwaye toni 23,000 z'ingano zijyanwe mu gihugu cya Ethiopia gituranye na Djibouti.

Byabufashe ibyumweru bibiri kugira ngo bugere hano buvuye ku nyanja y'umukara (Black Sea/Mer Noire).

Ni gacye cyane abanyamakuru bemererwa kugera kuri iki cyambu cya Djibouti.

Ariko ubu turi hano kubera ukuntu uku kuhagera kw'izi ngano ari ikintu cy'agaciro gakomeye.

Iki gihugu cya Djibouti, kiri ku buso bwa km² 23,200, gituwe n'abaturage 900,000. Ariko gifite kimwe mu byambu bikoreshwa cyane ku mugabane w'Afurika.

Urugendo rw'ubwato 'the Brave Commander' butwaye ibinyampeke rwateguwe na ONU

Ubu, abakozi batangiye kwinjira muri ubu bwato ngo babupakurure. Inzego ebyiri nini zashyizweho kugira ngo zibafashe muri iki gikorwa.

Urugendo rwabwo rwateguwe n'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) kugira ngo ingano zigezwe mu bihugu birimo abantu bari mu byago byo kwicwa n'inzara.

Bizatwara hafi icyumweru kugira ingo izi ngano zishyirwe mu mifuka zigezwe muri Ethiopia zinyujijwe mu nzira yo ku butaka, nkuko bivugwa n'ishami rya ONU ryita ku biribwa (PAM/WFP).

Muri icyo gihugu, abantu barenga miliyoni 20 bacyeneye imfashanyo y'ibiribwa.

Ethiopia irimo kwibasirwa n'amapfa (izuba ryinshi) ya mbere mabi cyane abayeho mu myaka 40 ishize, hamwe n'intambara.

Izi ngano zizanwe n'ubu bwato ni igitonyanga mu nyanja ugereranyije n'izicyenewe mu bihugu byo muri Afurika y'uburasirazuba â€" aho byinshi birimo amapfa.

@BBC

The post Ibinyampeke bivuye muri Ukraine byageze muri Afrika appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/08/30/ibinyampeke-bivuye-muri-ukraine-byageze-muri-afrika/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)