Nyuma yo kujyana abasore muri RNC, arangiriye I Burayi mu bigarasha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo Kigali yose yamumenye atwara taxi zi Nyamirambo. Taxi ye bakunda kuyita " Ishemaryabasore ". Yari icyamamare ! Une star ! Yaje kuyobaka ishyaka rya Kayumba Nyamwasa (RNC), ndetse anarishakira abayobake benshi cyane cyane mu basore bo mu Mujyi wa Kigali. Abenshi baramwumvaga kandi bamwiyumvagamo. Nuko bariyoboka ku bwinshi, ababwira ko bagiye kwitoza i Kampala bakazagaruka bahirika ingoma yigitugu.

Mu byo yakundaga kuvuga, wasangaga avuga cyane ko igitugu kitagomba gusimbuzwa ikindi, ko agatsiko kayoboye u Rwanda kiba abaturage ku mugaragaro, kakabayoboza igitugu kiyingayinga icyingoma ya cyami, kandi ko nibakomeza kubirebera, kazabamara. Yakundaga gusaba abasore ko bahaguruka nkumuntu umwe ngo bakakarwanya.

Amagambo rero yashize ivuga ubwo inkuru ibaye kimomo mu murwa wa Kigali ko Kamufozi Samy yahambiriye utwangushye, amaguru akayabangira ingata uhungira i Bugande, Abenshi bemeza ko iri vogonyo ari ryo ryamuvuriyemo guhunga.

Ageze hanze yu Rwanda, Kamufozi Samy ntiyatinze i Kampala, ahubwo yahise ajya i Burayi. Magingo aya ari mu Bubiligi ! Aho afatanya nabarwanya Leta yi Kigali bakoze impuzamashyaka RNC na FDU-Inkingi, kugirango yisuganye ndetse anegeranye inkunga hagamijwe guhangana no guhirika ishyaka FPR rikomeje gukandamiza abanyarwanda nkuko abayobaye ayo mashyaka babivuga.

Nguwo Kamufozi Samy uhobagiriye i Burayi ngo arashaka guhirika Leta ya Kigali !



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyuma-yo-kujyana-abasore-muri-RNC-arangiriye-I-Burayi-mu-bigarasha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)