Nyamasheke: Umusizi Uwababyeyi Viviane yavuze... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa usanzwe ari umunyeshuri, atuye mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, ni umwe mu bihumbi by'abantu baganiriye na Perezida Paul Kagame mu ruzinduko rw'akazi yagiriye muri aka karere kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022.

Perezida Kagame yasuye Nyamasheke nyuma yo gusura abatuye Akarere ka Nyamasheke n'abatuye Akarere ka Ruhango. Ni mu rugendo rw'iminsi Ine ari kugirira mu Ntara y'Amajyepfo n'Iburengerazuba, ruzasozwa kuri iki Cyumweru.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibanze ku gusaba abatuye  Nyamasheke kutemera imigirire y'abayobozi babasiragiza aho kubakemurira ibibazo.

Umukuru w'Igihugu yaherukaga muri aka karere muri Nyakanga 2017 ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida w'u Rwanda.

Yabwiye abatuye aka karere ko Leta igiye gukora ibishoboka igakora imihanda ihuza aka karere n'utundi, kugeza amazi n'amashanyarazi ku baturage, gukemura ikibazo cy'amanegeka n'ibindi.

Umusizi Uwabyeyi Viviane yazamuye amarangamutima ya benshi:

Uyu mwana w'umukobwa yavuze umuvugo yise 'Mfura ifubitse u Rwanda', aho mu nyikirizo yawo aba avuga ati 'Nagume ku isonga yaradusobanuye'.

Mu muvugo we, avuga ko ntawahiga Perezida Paul Kagame 'mu bo twumvise, mu bo twabonye no mu bo twabanye'.

Avuga ko Perezida Kagame ari impano Imana yihaye Abanyarwanda, akaba umutoza mwiza.

Akomeza avuga uko Perezida Kagame yahaye ijambo umugore, akumvikanisha ko ibyo byatumye umugore yisanga mu nzego zose z'ubuzima, ariga kandi arayobora bigakunda.

Ati "Anayoboye neza Akarere kacu [Yavugaga Meya Mukamasabo Appolonie ] mu miyoborore myiza ndetse n'ubukungu tugeze aheza tugufatiye iry'iburyo."

Uyu mukobwa avuga ko kuva ku Mudugudu kugeza ku Karere hose umuturage ahabwa ikaze, ntawikandagira. Akavuga ko i Nyamashake bashikamye badashinyiriza.

Yavuze ko gahunda ya Girinka yagaruriye icyizere ubuzima bwa benshi, akagaruka kuri gahunda y'ubwisungane mu kwivuza, amazi meza, umuriro, gahunda ya Ejo Heza n'ibindi.

Anagaruka ku bigo by'imari na Banki byegerejwe abaturage, benshi babasha gutera imbere kubwabyo.

Uwababyeyi yanagarutse ku bikorwa by'iterambere nk'inganda 'tutigeze kugira tutarakugira'.

Avuga ko Perezida Kagame ari umutoza mwiza. Kandi abahinzi bahawe inyongeramusaruro, ku buryo ntawe igisarurira mu gipfunsi.

Yavuze ko u Rwanda rugeze aheza hazira ivangura, himakajwe ubumwe n'ubwiyunge. Anumvikanisha ko u Rwanda rufite umutekano 'tugeze aho tuwutwerera abatawufite bagatekana'.

Akomeza avuga ko Perezida Kagame asezeranya kandi agasohoza bwangu. Yavuze ko Abanyarwanda bageze aheza.

Anagaruka ku kanyamuneza k'abarimu baherutse kongererwa umushahara. Ati "Uri Uwacu. Turi abawe. Byaratunganye."

Uyu mukobwa asaba Abanyarwanda gukomeza kubaka u Rwanda, akavuga ko kuba hari abatangarira aho igihugu cyigeze ari 'ikimenyetso cy'ibihambaye tuzageraho'.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, Uwababyeyi yavuze ko yahisemo gutura uyu muvugo Perezida Kagame kubera ko 'mubonamo ububyeyi, mubona ubudasa, mubonamo ubushobozi budasanzwe, mubona ipfundo ry'iterambere'.

Uyu mukobwa abajijwe urwibutso rudasaza asigaranye kuri uru ruzinduko rwa Perezida Kagame i Nyamasheke, yagize ati "Ni umukoro ansigiye. Buri uko mpuye na Nyakubahwa Perezida [Si ubwa mbere bahuye] ansigira umukoro wo gukorana cyane ngo mwereke ko muteye ingabo mu bitugu kandi atari wenyine. Urugamba rwo guteza imbere abanyarwanda atarurwana wenyine. Natwe urubyiruko tufitemo uruhare." Â Ã‚ Ã‚ 

Umusizi Uwababyeyi Viviane yatuye Perezida Kagame umuvugo yise 'Mfura ifubitse u Rwanda' 

Perezida Kagame yashimye Uwababyeyi Viviane wamutuye umuvugo. Mu nyikirizo y'uyu muvugo aba avuga ati 'Nagume ku isonga yaradusobanuye' 

Perezida Kagame yabwiye abatuye Nyamasheke ko Leta igiye gukora ibishoboka kugira ngo hakorwe imihanda, babone amazi meza, amashanyarazi n'ibindi 

Ibyishimo n'akanyamuneza ku batuye Nyamasheke bongeye guhura na Perezida Kagame baherukanaga mu mwaka w'2017 Â 

Perezida Kagame yasbaye abatuye Nyamasheke kutihanganira abayobozi babasiragiza 



Abahanzi Senderi Hit na Tuyisenge Intore bafashije Abatuye Nyamasheke gususuruka 

AMAFOTO: Village Urugwiro



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120369/umusizi-uwababyeyi-viviane-yavuze-imvano-yumuvugo-mfura-ifubitse-u-rwanda-yatuye-perezida--120369.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)