Minisitiri w'Intebe yagabiye abana bagaragaje ubuhanga mu birori byo kwizihiza Umuganura - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo bana bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w'Umuganura wabareye mu Karere ka Rulindo, kuri uyu wa 5 Kanama 2022 ari na ho bavugiye uwo muvugo wagarukaga ku mateka y'Umuganura, uko wakorwaga n'igisobanuro cyawo ku Banyarwanda muri iki gihe.

Hari aho bagira bati 'Hashimwa abakoze neza kurusha abandi bakabihemberwa, reba nawe inka y'ubumanzi yahabwaga abesheje imihigo mu buryo bw'indashyikirwa. Hasuzumwaga impamvu yaba yaratumye bamwe badatera imbere mu buryo bwifuzwa, hagafatwa ibyemezo bigamije kugera ku musaruro ushimishije bityo bityo.'

Iri torero Imitavu ryashimiwe n'abitabiriye uyu muhango ku buhanga bagaragaje bikajyana n'ibimenyetso bakoraga bishimangira ibyo bavugaga.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko ubutumwa batanze bukwiye gufasha benshi mu rugamba rw'iterambere.

Yagize ati 'Twashimye ko bariya bana bato cyane bavuze ijambo rikomeye mu byo bavuze byinshi byiza, ko umuhango w'umuganura ari intambwe yo kubaka u Rwanda twifuza. Nibyo rwose ukwiye kutubera umunsi wo kwibuka ko dufite u Rwanda twifuza n'intambwe dukwiye gutera zisanga izatewe mbere.'

Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko guverinoma y'u Rwanda yagabiye imiryango itanu inka kuri uyu munsi ndetse hongeweho izindi eshatu zagabiwe aba bana ngo zizajye zibakamirwa.

Ati 'Guverinoma y'u Rwanda yatanze inka eshanu ku babyeyi batishoboye bari bazikeneye. Hanyuma guverinoma yongeyeho izindi eshatu zo guha bariya bana kugira ngo zibakamirwe ku ishuri bigaho kuko tuzi ko ari abanyeshuri ariko nabo bakeneye kunywa amata bakabaho neza. Kuko batari buzikure hano bazishoreye ngo babishobore tuzaziboherereza ku kigo cy'amashuri.'

Abenshi muri aba bana biga mu Rwunge rw'Amashuri rwa Mugogo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Gahara, abandi biga mu Ishuri rya GS Gahara, aho kuri ubu barebererwa n'Akarere ka Kirehe.

Umutoza w'aba bana akaba n'Umukozi w'Akarere ka Kirehe ushinzwe gukurikirana gukura abana mu muhanda, Dufitumukiza Fiston, yavuze ko iri torero Imitavu rimaze imyaka 11 rishinzwe kandi riri mu mujyo wo gufasha abana kuzamura impano zabo. Ryakira abana bafite hagati y'imyaka itandatu na 14.

Umuvugo wabo wagarukaga ku mateka y'Umuganura, uko wakorwaga n'igisobanuro cyawo ku Banyarwanda muri iki gihe
Ibyo aba bana bavugaga byajyanaga n'ibimenyetso
Aba bana bagaragaje ubuhanga ubwo bahabwaga umwanya mu birori byo kwizihiza Umuganura
Minisitiri w'Intebe yanejejwe n'ubuhanga aba bana bagaragaje abagabira inka
Uretse abaturage bagabiwe, Minisitiri w'Intebe yavuze ko abo bana na bo bazashyikirizwa inka ku bigo byabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-bagaragaje-ubuhanga-mu-birori-byo-kwizihiza-umuganura-bagabiwe-inka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)