Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abasoje amasomo muri UGHE - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba banyeshuri basoje barimo 18 basoje mu masomo arebana n'Uburinganire n'ubuzima bw'imyororokere, 11 basoje mu buvuzi bukomatanyije ibizwi nka ,One Health na 15 basoje amasomo y'imiyoborere mu nzego z'ubuzima ibizwi nka Health Management.

Aba banyeshuri bagizwe n'abakobwa 26 bagize 60% n'abagabo 18 bo mu bihugu binyuranye ku Isi.

Ni umuhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine n'abayobozi banyuranye ba Kaminuza ya Global Health Equity ndetse n'Umuryango wita ku buzima, Partners In Health.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Global Health Equity, Prof Agnes Binagwaho yagaragaje ko bishimiye kuba bongeye gutanga impamyabumenyi bateranye ku nshuro ya mbere nyuma ya Covid-19.

Yagaragaje ko kimwe n'izindi nzego zitandukanye, Kaminuza nayo yahuye n'ibibazo bitewe na Covid-19 ariko kandi ikaba yaranagize ibyago by'urupfu rwa Dr. Paul Farmer wanayishinze.

Ati 'Twahuye n'ibizazane bibiri harimo icyorezo ariko twebwe nk'umuryango wa Kaminuza twabuze umuntu ukomeye, Umujyanama, umuyobozi kandi akaba umwe muri twe, Umuganga mwiza Paul Farmer.'

Prof Binagwaho yongeye kwibutsa ko gushinga iyi Kaminuza ari igitekerezo cyavuye ku nzozi zo guharanira ko ubuvuzi n'ubuzima bwiza bigera kuri bose no kuri ba bandi badafite amikoro ahagije ariyo mpamvu yubatsee mu gice cy'icyaro aho serivisi z'ubuzima n'ubuvuzi zikenewe cyane.

Yakomeje agira ati 'Uretse izo mbogamizi twabashije kugera kuri byinshi, twabashije gushimirwa na UNESCO kandi hari ibindi bihembo bidutegereje. Turi mu murongo mwiza mu gutanga uburezi bufite ireme bugamije kugera kuri bose ubuvuzi.'

Yasabye abanyeshuri basoje amasomo yabo guharanira gutanga umusanzu wabo muri sosiyete ariko bakirinda no kwihererana ibibazo kuko umuryango wa Global Health Equity uzakomeza kubaba hafi.

Ati 'Ibyo muzanyuramo, icy'ingenzi muzatange ubuvuzi bwiza kuri bose kandi vuba, nizeye ko muzakomeza kudutera ishema. Muzabe indwanyi ariko ntimuzibagirwe ko mu kiri umuryango mugari. Ayo mahirwe ntimuzayateshe agaciro ahubwo muzayabyaze umusaruro. Ntimugatinye kuduhamagara, guhamagarana no guhamagara inshuti.'

Umunyeshuri uhagarariye abasoje amasomo y'ubuvuzi bukomatanyije One Health, ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Evelyn Grace Bigini, yagaragaje ko inama bahawe by'umwihariko mu biganiro bya Paul Farmer bizababera impamba y'urugendo.

Ati 'Ntitwakwibagirwa ibiganiro twagiranye n'abanyeshuri. Twibanze cyane ku kubaka ubufatanye ariko dukwiye kubyaza uko kumenyana umusaruro.'

Umuyobozi uhagarariye abanyeshuri basoje mu masomo ajyanye n'Imiyoborere mu nzego z'Ubuzima, Mbarubukeye Corneille yasabye bagenzi be gusenyera umugozi umwe muri byose.

Ati 'Tugomba kuzabigeraho, dukeneye kungurana imbaraga, ibyo bizadufasha kugera ku ntego zacu. Ndababibutsa ko dushobora gukora buri kimwe cyose cyuje ubumuntu. Mukomere, muhatane kandi mureke tube indwanyi.'

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi y'Umuryango Partners in Health, Ophelia Dahl, yasabye aba banyeshuri gukora cyane no guharanira kwiga no kugera ku mpinduka nziza muri sosiyete n'ibihugu baturukamo.

UGHE ni kaminuza yakira abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye
Aba banyeshuri 44 basoje amasomo yabo muri UGHE
Abasoje amasomo yabo basabwe kuba intangarugero
Ababyeyi n'abavandimwe bari baje gushyigikira aba banyeshuri barangije amasomo
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye uyu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abasoje amasomo muri UGHE
Madamu Jeannette Kagame yashimye abanyeshuri barangije amasomo yabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yitabiriye-umuhango-wo-gushyikiriza-impamyabumenyi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)