Kate Bashabe yavuze igihe byamutwaye ngo yubake inzu igeretse abamo muri iyi minsi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamidelikazi ukomeye mu Rwanda, Kate Bashabe yavuze igihe byamutwaye ngo yubake inzu igeretse abamo muri iyi minsi.

Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa ufite inzu ye bwite kandi igezweho dore ko iyi nzu y'uyu munyamidelikazi igeretse rimwe kandi ikaba iteye amabengeza.

Mu kiganiro Kate Bashabe yagiranye na YAGO Tv Show, yavuze ko iyi nzu yamutwaye igihe kingana n'imyaka ine ari kuyubaka.

Yakomeje avuga ko iyi nzu yamuruhije gusa ariko nubwo byagenze gutyo kuzuza iyi nzu byari inzozi ze, aho umunsi yerekana iyi nzu yahise abwira mama we ko inzozi yazigezeho.

Iyi nzu nshya ya Kate Bashabe yubatse ku musozi wa Rebero mu Mujyi wa Kigali aho ndetse uyu munyamideri asigaye atuye.



Source : https://yegob.rw/kate-bashabe-yavuze-igihe-byamutwaye-ngo-yubake-inzu-igeretse-abamo-muri-iyi-minsi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)