Chelsea ishobora guhagarika ibya Aubameyang w... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ntangiriro z'iki cyumweru, nibwo Aubameyang n'umuryango we batewe n'abajura bane mu rugo rwabo, abo bajura basahura imwe mu mitungo y'igiciro ndetse basiga bakomerekeje Aubameyang mu musaya, aho bamukubise ibyuma (Fer a beton).

Sky Sports yatangaje ko uyu rutahizamu wa FC Barcelona arashobora gusaba kubagwa kugirango akire neza aho yakomerekejwe n'abajura baherutse kumutera bitwaje imbunda n'ibyuma.

Aubameyang

Ni mu gihe kuva mu byumweru bibiri bishize, hariho ibiganiro hagati y'ikipe ya Chelsea yifuzaga gutizwa Aubameyang ndetse na FC Barcelona akinira kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka.

Inkuru ya The Athletic iravuga ko Aubameyang atazabasha gukina nibura mbere y'ibyumweu bine uhereye uyu munsi, bityo ikipe ya Chelsea ishhobora guhita ihindura gahunda igashaka undi rutahizamu, mu gihe biragaragara ko ubusatirizi bwayo budakarishye muri iyi minsi.

Kuwa Kabiri w'iki Cyumweru, FC Barcelona yimuriye Aubameyang n'umuryango we muri Hoteli y'inyenyeri eshanu mu mujyi wa Barcelonna, aho bizeye umutekano mu gihe kandi bafite abaganga bari kwita ku bibazo by'ihungabana batewe n'abajura.


Aubameyang n'umugore we Bahague

The Athletic ivuga ko Chelsea itaremeza cyangwa ngo ihakane niba iki kibazo Aubameyang yagize kiyibuza kumusinyisha, mu gihe isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi i Burayi, rifungwa kuri uyu wa Kane.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120496/chelsea-ishobora-guhagarika-ibya-aubameyang-wamenye-igihe-azamara-adakina-kubwinkoni-yakub-120496.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)