Ibyishimo kwa Perezida Kagame : Umuhungu we yahawe Ipetit rya Sous Lieutenant mu ishuri rya Gisirikare rifite ibigwi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru dukesha urubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y'Ingabo, avuga ko Ian Kagame yasoje aya masomo yo ku rwego rwa Ofisiye muto, hamwe n'abandi Banyarwanda babiri ari bo Park Udahemuka ndetse na David Nsengiyumva.

Ian Kagame ubusanzwe ni umwana wa gatatu mu muryango wa Perezida Kagame. Iri shuri asorejemo amasomo mu bya gisirikare, rifite ibigwi bikomeye mu gutoza abasirikare bakuru, bo mu gihugu cy'u Bwongereza, by'umwihariko ingabo z'i Bwami, aho bongererwa ubumenyi mu kuyobora ingabo.

Asoje aya masomo amushyira kuri uru rwego, yiyongera ku yo yaherukaga gusoza mu mwaka wa 2019 y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza(Master's), mu bijyanye n'icungamutungo muri Kaminuza yitiriwe Williams (Williams College) muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ibyishimo-kwa-Perezida-Kagame-Umuhungu-we-yahawe-Ipetit-rya-Sous-Lieutenant-mu-ishuri-rya-Gisirikare-rifite-ibigwi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)