Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byongeye kuzamu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko tubikesha ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru, Litiro ya lisansi yagurwaga 1460 Frw yageze ku 1609 Frw, mu gihe Litiro ya Mazutu yo yashyizwe ku 1607 Frw ivuye ku 1503 Frw yari isanzwe igura. 

Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr. Nsabimana Ernest yatangarije RBA ko Guverinoma yatanze nkunganire ya miliyari 10 Frw kugira ngo ibiciro bitazamuka bikabije.

Dr. Nsabimana yanavuze ko ibiciro by'ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange bitagomba kuzamuka.

Lisansi na Mazutu bigeze kuri ibi biciro, mu gihe mbere ya tariki 3 Mata Lisansi yagurwaga 1256 naho Mazutu ikagura 1201 kuri Litiro, byahindutseho muri Mata ndetse nyuma bikomeza kwiyongera kugeza uko bihagaze ubu.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119783/ibiciro-bya-lisansi-na-mazutu-byongeye-kuzamuka-119783.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)