I Rubavu habereye impanuka batatu bahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana saa yine za mu gitondo mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu kagari ka Nengo ahazwi nko kwa Gacukiro mu marembo y'úmujyi wa Gisenyi habereye impanuka aho abantu batatu bahise bahasiga ubuzima abandi barakomeka.

Ababonye iyi mpanuka iba babwiye  IRIBA NEWS ko yatewe n'ikamyo itwara ibikomoka kuri Peteroli  yerekezaga mu mujyi wa Gisenyi ifite Purake RAC 425 U igonga imodoka yo mu bwoko bwa Kwasiteri  ya Kompani itwara abagenzi ya Virunga ifite Purake RAC758U yerekezaga mu mujyi wa  Kigali zirasekurana zose zirenga umuhanda.

Umukecuru witwa Nyinawabaya Marthe ukomoka I Rwamagana wari waraje gusura inshuti ze I Rubavu aganira yavuze ko iyo kamyo  yacitse feri ikabagonga atibuka uko barenze umuhanda.

Ati 'Icyo nibuka nuko nabonye iza yiruka cyane ihita idukubita abari bicaye mu ntebe zimbere bose ihita ibahuranya abarusimbutse nitwe twari twicaye mu ntebe ebyiri zinyuma.''

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisenyi Tuyishime Jean Bosco yahamije iby'iyi mpanuka.

Yagize ati 'Nibyo koko iyi mpanuka ikomeye yabaye ndetse abagera kuri batatu bahise bitaba Imana twihanganishije imiryango yababuze ababo.'

Aho hantu hazwi nko kwa Gacukiro habereye iyi mpanuka si ubwa mbere imodoka zihagonganiye dore ko ari ahantu hacuramye cyane.

Kimwe mu bisubizo birambye byitezwe  n'umuhanda wa Rugerero, Rubavu, byahi biteganyijwe ko numura gukorwa ariho imodoka z'amakamyo zizajya zinyura zigahinguka mu mujyi wa Rubavu.

Yanditswe na Mukundente Yves.

The post I Rubavu habereye impanuka batatu bahasiga ubuzima appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/08/02/i-rubavu-habereye-impanuka-batatu-bahasiga-ubuzima/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)