#Expo2022: RIB yegereje serivisi zayo abaturage (Amafoto na Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri murikagurisha [Rwanda International Trade Fair] ryatangiye ku wa 26 Nyakanga rikaba rizarangira kuri 16 Kanama 2022.

Ubuyobozi bw'Urugaga rw'Abikorera, PSF, busobanura ko uretse abacuruzi, inganda n'abandi baba baje kugurisha ibyo bakora. hari n'ibigo cyangwa abantu ku giti cyabo baba baje kumurika serivisi batanga.

Kuri iyi nshuro, Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, ni rumwe mu nzego za leta zaje kumurika serivisi zarwo no kwegera abitabira imurikagurisha muri gahunda yarwo y'ubukangurambaga bugamije gusobanurira Abanyarwanda imiterere y'ibyaha n'uko bashobora kubyirinda.

Ubwo abayobozi barimo Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Perezida wa PSF, Robert Bafakulera n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera basuraga ahari 'stand' ya RIB, basobanuriwe byinshi mu byo uru rwego rwaje kumurika.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uru rwego rushyirwaho rwahawe inshingano ziri mu nkingi eshatu zirimo; gutahura, gukumira no kugenza ibyaha. Ni ibintu avuga ko Abanyarwanda bagomba kubisobanukirwa kuko inshingano z'ibanze z'uru rwego atari ugufunga.

Yavuze ko mu cyumweru kimwe Expo2022 yari imaze abarenga 400 bari bamaze gusura aho RIB irimo kumurikira ibikorwa byayo kandi bagiye basobanurirwa mu buryo bwimbitse, bagataha banyuzwe.

Ati 'Baza bafite ibibazo babaza kuri RIB, hari abaza bagira ngo basobanuze bafite ibirego runaka cyangwa ibibazo, turabasobanurira tukabohereza aho bajya kubitangira kuri Sitasiyo ya RIB.'

'Hari abaza bafite ibibazo twabisuzuma tugasanga ari mbonezamubano nabwo bagasobanurirwa. Hari n'abaza bafite amatsiko baje kureba ese RIB yaje gukora iki muri Expo2022? Turabakira tukabasobanurira serivisi dutanga.'

Dr Murangira avuga kandi ko hari byinshi barimo gusobanurira abitabira iri murika birimo n'ibyangombwa bitangwa n'uru rwego aho ababishaka bahita babihabwa cyangwa bagafashwa kubibona.

Mu nshingano n'ububasha bya RIB harimo n'itangwa ry'ibyangombwa bitandukanye. Ibyo bikenerwa cyane n'abaturarwanda n'abarugenda, mu rwego rw'akazi no gusaba serivisi zitandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga.

Mu byemezo bitangwa na RIB harimo Icyemezo cyerekana ko nta cyaha ukurikiranwaho, Icyangombwa cyemeza ibikumwe bya nyiracyo, Icyemezo cy'ubudakemwa mu mico no mu myifatire, Uruhushya rwo kwambutsa umurambo hanze y'igihugu cy'u Rwanda.

Hari kandi Icyemezo cyemeza itangwa n'ihabwa ry'ingingo z'umubiri, Icyemezo cya Polisi Mpuzamahanga (INTERPOL) cyemerera ikinyabiziga gutambuka ku mupaka, Icyemezo cyemeza ibyibwe ndetse n' Icyemezo cyemeza icyabuze.

Ahantu RIB yakirira abayigana hateguye neza
RIB irimo gusobanurira abitabiriye Expo2022 serivisi itanga n'ibyangombwa itanga
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira asobanurira uwitabiriye Expo2022 ibikorwa bya RIB
Dr Murangira yavuze ko hari abantu benshi barimo kubagana aho mu cyumweru kimwe bakiriye abarenga 400
Abaturage bagaragaje inyota yo kumenya serivisi RIB itanga
RIB imaze kwiyubaka mu bijyanye n'ibikoresho
Ibikoresho byifashishwa ahabereye icyaha
Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Dr Ngabitsinze yasuye aho RIB imurikira ibyo ikora
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira avuga ko RIB inatanga ibyangombwa bitandukanye
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira yasobanuriye abayobozi serivisi zitangwa n'uru rwego
Abarenga 400 bamaze gusura aho RIB imurikira ibikorwa mu cyumweru kimwe
Dr Murangira avuga ko abaturage bakomeje kwitabira serivisi za RIB

Amafoto: Igirubuntu Darcy

Video: Mugisha Lucien




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/expo2022-rib-yegereje-serivisi-zayo-abaturage-amafoto-na-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)