Itangazamakuru ryakumiriwe! The Ben yasezeranye na Pamela mu muhango witabiriwe n'ibyamamare #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi nyarwanda The Ben yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Uwicyeza Pamela bamaze igihe bakundana.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Kanama 2022 nibwo Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben usanzwe ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasezeranye imbere y'amategeko na Pamela.

Ni umuhango wabaye ku gicamunsi ubera ku murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Aba bombi basezeranye mu muhezo cyane ko itangazamakuru ryari ryakumiriwe ryabujijwe gufata amashusho n'amafoto.

Ibi byanatumye nyuma yo gusezerana batinda gusohoka mu cyumba basezeraniyemo batinya camera z'itangazamakuru zari nyinshi. Bamaze iminota irenga 30 batarasohoka.

Nyuma y'igitaramo aheruka gukorera muri Kigali Arena tariki ya 6 Kanama 2022 bivugwa ko The Ben yagiye gufata irembo kwa Pamela.

Gusezerana imbere y'amategeko The Ben yari yaherekejwe n'ibyamamare bitandukanye birimo Meddy na we uba muri Amerika ariko akaba yari yaje mu Rwanda gushyingura nyina.

Hari kandi producer Lick Lick n'umuraperi K8 Kavuyo nabo baba muri Amerika na bo bari bamuherekeje n'abandi.

Basezeranye imbere y'amategeko nyuma y'uko Mu Kwakira 2021, bari mu Kirwa cya Maldives giherereye mu Nyanja y'Abahinde mu gice cyo mu magepfo ya Asia aho bari bagiye kuruhuka, The Ben yafashe umwanzuro asaba umukunzi we Uwicyeza Pamella ko yazamubera umugore maze igihe basigeje ku Isi cyose bakakimara bari kumwe, undi yaremeye maze The Ben amwambika impeta ya fiançailles.

Kuva muri 2020 nibwo binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo The Ben na Pamella bagiye baca amarenga y'uko bakundana, ni nyuma y'uko byari byatangiye guhwihwiswa muri 2019 ariko bakirinda kuba bagira icyo babitangazaho.

Ntibyari byoroshye gufata amashusho cyangwa amafoto
The Ben yamaze gusezerana imbere y'amategeko na Pamela



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-ibanga-rikomeye-the-ben-yasezeranye-na-pamela

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)