Bigoranye Rayon Sports yikuye imbere ya Rutsiro, Kiyovu Sports itanga isomo rya ruhago #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona yari yakomeje hakinwa imikino 4 y'umunsi wa mbere yari isigaye, byasabye umunota wa 90 kugira ngo Rayon Sports ibone igitego cy'intsinzi imbere ya Rutsiro FC.

Ku munsi w'ejo APR FC yari yatsinze Musanze FC 2-1, AS Kigali itsinda Etincelles 2-0, Sunrise FC itsinda Police FC 1-0 na Espoir FC itsinda Marines FC 1-0.

Uyu munsi shampiyona ya 2022-23 yari yakomeje hakinwa imikino y'umunsi wa 1 yari isigaye.

I Ngoma Rwamagana City yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka yari yakiriye Gorilla FC. Gorilla FC yaje kubyitwaramo neza itsinda uyu mukino igitego 1-0 cya Victor Murdah.

Kuri Stade ya Kigali, Gasogi United yari yakiriye Mukura VS yari ifite abakinnyi 13 gusa kuko itigeze ijya ku isoko bitewe n'uko iri mu bihano y'imyaka 2 byo kutagura abakinnyi.

Gasogi United byaje kuyisaba iminota 87 kugira ngo Eloundou Ngono ayitsindire igitego cya mbere ari nacyo rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Nyuma y'uyu mukino hahise hakurikiraho uwo Rayon Sports yakiriyemo Rutsiro FC saa 18h30'.

Benshi baketse ko uyu mukino uri buze korohera Rayon Sports cyane ko Mbirizi Eric yari yafunguye amazamu ku munota wa 26.

Rayon Sports yagerageje andi mahirwe atandukanye ariko bajya kuruhuka ari 1-0.

Amakipe yombi wabonaga akina umupira w'imbaraga, byaje gutuma Rutsiro yishyura iki gitego ku munota wa 54 gitsinzwe na Mumbere.

Rayon Sports yakomeje kuyishyiraho igitutu ariko ikomeza kwihagararaho, akagozi ka yo kaje gucika ku munota wa 87 ubwo Mucyo Junior Didier yayitsindiraga igitego cya kabiri. Umukino warangiye ari 2-1.

Mbirizi watsinze igitego cya mbere
Yishimira igitego cye
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Rayon Sports

Mu Bugesera, Bugesera FC yari imbere y'abafana ba yo, Kiyovu Sports yayihahereye isomo rya ruhago iyitsinda ibitego 3-1.

Mugenzi Bienvenue ku munota wa 9, Hakizimana Felicien ku munota wa 34 na Mutyaba Muzamiru ku munota wa 72 ni bo batsindiye Kiyovu Sports ni mu gihe igitego cy'impozamarira cya Bugesera FC cyatsinzwe na Théophile Nyandwi ku munota wa 55.

Bugesera FC ntiyorohewe n'umukino
Hakizimana Felicien yatsindiye Kiyovu Sports igitego cye cya mbere
Kiyovu Sports yishimira intsinzi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bigoranye-rayon-sports-yikuye-imbere-ya-rutsiro-kiyovu-sports-itanga-isomo-rya-ruhago

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)