Header Ads Widget

Technology

AS Kigali, APR FC na Espoir FC zatangiye neza shampiyona y'u Rwanda 2022-2023, Sunrise ikizamuka yisasiye Police FC ya Mashami Vincent watoreje muri Sitade Gologota #rwanda #RwOT

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Kanaam 2022 nibwo shampiyona y'u Rwanda y'ikiciro cya mbere yatangiye mu mwaka wayo wa 2022-2023, ni intangiriro yatangiye haboneka intsinzi ku makipe yari yakiriye imikino yayo.

Duhereye ku mukino wabere kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya AS Kigali yari yakiriye Etincelles FC y'i Rubavu, abanyamujyi bitwaye neza muri uyu mukino kuko ruthaizamu wayo Hussein Shaban Shalala niwe watsinze ibitego 2 byose byabonetse muri uy mukino.


Uyu rutahizamu ukomoka i Burundi uheruka no gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona iheruka, yari yatsinze ibitego cumi na bitanu wenyine yaraye atsinze ibindi bibiri ku munota wa 32 na 37 w'umukino.


Undi mukino wabereye kuri iyi Sitade, ni APR FC yahatsindiye ikipe ya Musanze FC ibitego 2-1, ni ibitego byatsinzwe na Mugunga Yves na Bizimana Yannick ku ruhande rw'ikipe y'ingabo z'igihugu na Peter Agbrevor ku ruhande rwa Musanze FC.


I Nyagatare kuri Sitade Gologota, ikipe ya Sunrise izamutse mu kiciro cya mbere uyu mwaka yahatsindiye ikipe ya Police FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe ku munota wa 3 w'umukino, ni igitego cyatsinzwe na Brian Ssali.

Ni umukino ku ruhande rwa Police FC utatojwe n'umutoza mukuri mushya wayo, Mashami Vincent, utari watangira akazi mu buryo bwemewe n'amategeko kuko uyu kugabo azatangira gutoza guhera tariki ya 1 Nzeri 2022 kuko amasezerano y'umutoza bari basanganwe Frank Nuttal azaba arangiye.

i Rusizi mu ntara y'i Burengerezuba, ikipe ya Espoir FC yahatsindiraga ikipe ya Marines FC igitego kimwe ku busa, ni igitego cyatsinzwe n'umunya Nigeria mushya baguze mu ikipe ya Musanze FC, Samson Ikecukwu.


Usibye iyi mikino yabaye kuri uyu wa Gatanu, shampiyo y'u Rwanda 2022-2023 irakomeza kuri uyu wa gatandatu, kuya 20 Kanama 2022.

Nyuma y'iyi mikino shampiyona irahita ihagarara kubera ko ikipe y'igihugu yitegura imikino ya CHAN2023 bazahuramo n'ikipe y'igihugu ya Ethiopie bazakina kuya 29 Kanama ku mukino ubanza naho uwo kwishyura uzabe kuya 3 Nzeri 2022
Uko idi mikino ikinwa kuri uyu munsi:

15:00 Bugesera FCvs Kiyovu Sports
15:00 Rwamagana City FC vs Gorilla FC
15:00 Gasogi United vs Mukura VS
18:30 Rayon Sports FC vs Rutsiro FC

The post AS Kigali, APR FC na Espoir FC zatangiye neza shampiyona y'u Rwanda 2022-2023, Sunrise ikizamuka yisasiye Police FC ya Mashami Vincent watoreje muri Sitade Gologota appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/as-kigali-apr-fc-na-espoir-fc-zatangiye-neza-shampiyona-yu-rwanda-2022-2023-sunrise-ikizamuka-yisasiye-police-fc-ya-mashami-vincent-watoreje-muri-sitade-gologota/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=as-kigali-apr-fc-na-espoir-fc-zatangiye-neza-shampiyona-yu-rwanda-2022-2023-sunrise-ikizamuka-yisasiye-police-fc-ya-mashami-vincent-watoreje-muri-sitade-gologota

Post a Comment

0 Comments

Nature