Amerika: Abasirikare batatu b'u Buholandi barashwe n'abantu bataramenyekana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba basirikare ni abo mu mutwe udasanzwe w'Ingabo z'u Buholandi, Commando Corps, bari muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mahugurwa.

Polisi ya Indianapolis yatangaje ko yasanze abo ba ofisiye batatu bafite ibikomere by'amasasu, bahita bajyanwa ku bitaro byo hafi aho.

Minisiteri y'Ingabo y'u Buholandi yavuze ko umwe muri abo batatu arembye, mu gihe abandi babiri badakomerewe cyane.

Barashwe mu gihe bari bari mu karuhuko kuri hoteli bacumbitsemo, bari hanze yayo.
Polisi yatangaje ko bishoboka ko hari abantu bari bashyamiranye mbere yaho, bakaza kubarasa babasanze hanze ya hotel.

Ubwo yari kuri FOX59, umuvugizi wa Polisi y'Umujyi wa Indianapolis yagize ati "Kugeza ubu amakuru twifuza gutangaza ni uko atari ibintu byabereye imbere muri hotel. Hari ugushyamirana kwari kwabayeho mbere, dukeka ko kwabereye ahandi hantu."

Kugeza ubu nta muntu uratabwa muri yombi akurikiranyweho ubu bugizi bwa nabi.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/amerika-abasirikare-batatu-b-u-buholandi-baraswe-nabantu-bataramenyekana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)