Amarira aba miss bariraga y'ibyishimo yabaye amarira y'agahinda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nkuko twese tubizi, ababaga batowe muri miss rwanda bahabwaga ibihembo bitandukanye ndetse bakanabongereraho kwiga muri university of kigali ku buntu gusa ariko amaso yaheze mu kirere.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru inyarwanda.com, cyagiye kubaza amakuru agendanye n'iyo kaminuza kuba itarimo kwishyurira abakobwa batsinze muri miss rwanda nkuko bari babyemeye gabaruka bahakuye igisubizo bamwe bari bamaze iminsi bibaza impamvu yabyo.

Nkuko tubizi, umuyobozi wa organisation yateguraga amarushanwa ya Miss rwanda ariwe prince kid yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bitandukanye, ibi bikaba byaratumye University of kigali ibura amwe mu makuru yari ikeneye bituma baba bahagaritse kubishyurira.

Umuyobozi mukuru wa kaminuza ya kigali nta bisobanuro byinshi yahaye uwo munyamakuru ikizwi neza ni uko yamubwiye gutaha akzagaruka amuzaniye urupapuro rw'ibibazo agahabwa ubusobanuro yifuza.



Source : https://yegob.rw/amarira-aba-miss-bariraga-yibyishimo-yabaye-amarira-yagahinda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)