Abikorera bo muri Rubavu bahize kwigira kuri bagenzi babo bo muri Musanze biyubakiye umujyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni bimwe mu byaranze urugendo shuri abikorera bo mu Karere ka Rubavu bakoreye mu bice bitandukanye birimo Musanze, aho basuye isoko ryaho bakifuza ko n'irya Gisenyi ryaba rimeze nkaryo.

Iri soko rya Gorilla Investment Company (GOICO), kompanyi y'abikorera ba Musanze ryuzuye ritwaye akayabo ka Miliyari zisaga 7Frw, kuri ubu rikorerwamo ku kigero cya 96.5%.

Visi Perezida wa Mbere w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Musanze Baziruwiha Iddy Abdalaziz, yavuze ko inyubako zatangiye kuzamurwa muri uyu Mujyi byaturutse ku ihinduka ry'imyumvire y'abikorera muri aka karere yanatumye babona aho gukorera hajyanye n'igihe.

Ati 'Uburyo twakoresheje kugira ngo umujyi wa Musanze use neza, byaturutse ku bikorera bo muri aka karere bahinduye imyumvire bakumva ko inyubako zizamurwa aribo bazazikoreramo kandi bikabaha inyungu mu kuzikoreramo no kuzikodesha, iyo inyubako zirimo zubakwa zijyanye n'igihe abaturage baba barimo bubaka Igihugu cyabo.'

Baziruwiha yakomeje avuga ko inyubako zimaze kuzamurwa mu Mujyi wa Musanze n'izikirimo kubakwa ari icyiciro cya mbere bahereyeho mu kuvugurura umujyi, bakaba basanga mu minsi ya vuba bazatangira ikindi cyiciro cya kabiri.

Mabete Niyonsaba Dieudonne, Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Rubavu avuga ko uru rugendo shuli rwatumye nabo biyemeza kuvugurura umujyi wabo nyuma yo kuzuza isoko rya Gisenyi.

Ati 'Uru rugendo twabashije kwigira ku bikorera bo mu karere ka Musanze uburyo bahuje imbaraga bakiyubakira isoko rigezweho rya GOICO nyuma yo kuryuzuza bagahita batangira gahunda yo kuvugurura umujyi aribo babigizemo uruhare.'

'Ibi twabigiyeho rero byatumye abikorera ba Rubavu nabo biyemeza gushyira imbaraga no kugura imigabane muri RICO irimo kubaka isoko rya Gisenyi kugira ngo naryo ryuzure vuba hatangire imirimo yo kuvugurura umujyi.'

Mabete yakomeje avuga ko abikorera bo mu Karere ka Musanze kuba barabashije kwiyubakira Isoko rikaba rikorerwamo n'abacuruzi batandukanye ari umusanzu ukomeye bahaye Igihugu.

Isoko rya Gisenyi nk'imwe mu nyubako zitezweho guhindura isura y'umujyi wa Gisenyi riri hafi kuzura.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abikorera-bo-muri-rubavu-bahize-kwigira-kuri-bagenzi-babo-bo-muri-musanze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)